Abahanga basanga umutwe ari urugingo rukomeye rukeneye kwitabwaho byihariye

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko umutwe w’umuntu wagakwiye gufatwa nk’urutsinga rw’amashanyarazi, rutitaweho uko bikwiye rushobora guteza ikibazo ahahurira amashanyarazi.

Ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho mu buryo bwihariye
Ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho mu buryo bwihariye

Kuva tariki ya 10 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu Rwanda hose harimo gukorwa ubukangurambaga, bufite insanganyamatsiko igira iti “Hari icyizere nyuma y’uko ugira ikibazo cyo mu mutwe, mureke tuvuge”.

Murorunkwere Julienne, umukozi wa Avega mu Karere ka Bugesera mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kwita ku buzima bwo mu mutwe ari ngombwa cyane, kuko ari urugingo rw’umubiri rukomeye ku buzima bwa muntu, kandi rugira ikibazo hakangirika byinshi.

Agira ati “Bigaragara ko umutwe ubwawo ari igice gikomeye ku buzima bwa muntu. Nawugereranya na moteri ku modoka”.

Akomeza agira ati “Hari umuntu umwe wigeze kuvuga ngo umutwe ni nk’urutsinga rw’amashanyarazi, iyo rutitaweho neza rushobora guteza ingaruka ahantu hahurira umuriro w’amashanyarazi”.

Ibyo Murorunkwere avuga abishingira ku kuba hari abitangira ubuhamya, bahoranye ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko bakavuga ko nyuma yo gukurikiranwa neza n’abaganga bakaba barakize neza.

Umwe muri bo ni uwitwa Munyaneza Innocent bakunze kwita Kazungu, wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Avuga ko yatandukanye n’ababyeyi be muri 1995 kandi akiri muto, bityo bimuviramo kugira ihungabana ryamuviriyemo uburwayi bwo mu mutwe.

Nyuma yo kuvurwa, Munyaneza yemeza ko ubu yakize neza. Ati “Gukira kwanjye, umushinga wamfashaga kwishyura ishuri ni wo wafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze, batanga raporo banjyana mu bitaro bya Bugesera”.

Arongera ati “Kubera ko uburwayi bwanjye bwari ku kigero cyo hejuru, byabaye ngombwa ko noherezwa mu bitaro bya Caraes Ndera, ndavurwa, nkurikiza inama za muganga, ubu narakize neza”.

Umuryango InterPeace nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, na wo wemeza ko umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe adakwiye guhabwa akato cyangwa ngo atinye kugana abaganga, kuko ari uburwayi nk’ubundi kandi buvurwa bugakira

Dukuzumuremyi Ernest, ushinzwe gahunda z’uwo muryango mu Rwanda, agira ati “Twatangije gahunda yo kugira ngo serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zive ku bitaro by’akarere zisange abaturage mu tugari no mu mirenge”.

Ubuzima bwo mu mutwe ni ibintu bibaho, nk’uko umuntu arwara malariya cyangwa indi ndwara bakamufasha, n’ufite ibibazo byo mu mutwe bamwegere afashwe kuko biravurwa bigakira”.

Ernest Dukuzumuremyi
Ernest Dukuzumuremyi

Umuganga ukuriye abandi mu bitaro by’Akarere bya Bugesera, Dr. Cyrille Ntahompagaze, avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biza bitateguje kandi bikagera kuri buri wese, bityo ko nta we ukwiye guhabwa akato mu gihe abigize.

Ati “Iyo ikibazo cyaje gishakirwa umuti. Ndasaba ngo twikuremo ko indwara zo mu mutwe ziteye isoni, ngo abantu bashake guhisha mu nzu abazifite, ahubwo tubiteho, twibuke ko ari twe babyeyi babo, ari twe bavandimwe babo”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% mu gihugu hose bagendana uburwayi bwo mu mutwe, muri bo ab’igitsina gore bakaba bangana na 53.3%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka