Inteko y’Umuco iraburira abahanzi bavangavanga indimi
Ni kenshi abakuru bakunze gutunga urutoki abakiri bato mu kwangiza ururimi, by’umwihariko abahanzi bakurikirwa na benshi biganjemo abakiri bato n’urubyiruko.
Kuri ubu usanga bimwe mu bihangano by’abahanzi nyarwanda birimo urunyurane rw’indimi mu gihangano kimwe cyangwa se urundi rurimi bo ubwabo bahuriyeho, ibizwi nk’inshoberabakuru. Inteko y’umuco isaba abahanzi bakora ibi kuzibukira kuko byangiza umuco ndetse ntibiheshe ishema ba nyirawo.
Ibi byagarutsweho ku wa 11 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Urusaro International Women Film Festival’ ryari rimaze igihe kigera ku cyumweru ribera mu Rwanda. Ni Iserukiramuco rigamije gushyigikira abari n’abategarugori bakora umwuga wa Sinema ndetse no kubafasha kwaguka muri uyu mwuga.
Niyomugaba Jonathan, impuguke mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi asaba abakora ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi haba abaririmbyi cyangwa se abanditsi ba sinema ko bajya bazirikana ku gaciro k’umuco wabo mu buhanzi bwabo, ati: “Umuhanzi mwiza ni uvoma mu muco, ni uwubaha umuco ni uwubaha ururimi rw’Abenemuco.”
Ibi yabigarutseho ubwo yagarukaga kuri amwe mu ma filime usanga arimo urunyurane rw’indimi yibutsa abakora uyu mwuga by’umwihariko abanditsi kuzirikana ko ubuhanzi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Akomeza agira ati: “Ivangandimi risanzwe ryo kuba ndi kuvuga Ikinyarwanda mu buryo bwo kuryoshya ngahita mvuga urundi rurimi icyo cyo ni ikibazo kandi kidakwiye kuko filime cyangwa se ibindi bihangano byose bigomba kubaha ururimi.”
Ati “Hari igihe abantu baba bumva ururimi ntacyo ruvuze kandi ururimi ni igikoresho gikomeye gitambutsa umuco cyanacuruzwa kikanateza imbere Igihugu.”
Uyu mwaka iri serukiramuco ryabaye umwanya wo gufasha abashoramari b’abari n’abategarugori uburyo bahuriza hamwe imbaraga mu mishinga igamije gushora imari muri sinema aho bagaragarijwe inyungu bakuramo mu gihe baba bateguye umushinga wabo uko bikwiye kuko Sinema ari umwuga nk’indi yose ishobora kubyarira inyungu uwayishoyemo amafaranga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega kuvangavanga indimi nabyo ni ubuhanzi!None se siko ikilatini cyabyaye igifaransa,igisipanyoru,igitaliyani n’izindi!Ikinyarwanda cyacu tugikomereho nibyo rwose,ariko burya ururimi ni nk’umuntu;ruravuka,rugakura,rugasaza,rugapfa,ubundi hakaza izindi!
Ururimi ni kimwe mu bigize umuco. Rugomba gusigasirwa.