Huye: Ibitaro bya Kaminuza biri gusuzuma amaso abanyeshuri bo muri UR-Huye

Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).

Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw'amaso
Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw’amaso

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Christian Ngarambe, avuga ko icyo bari gusuzuma ari ukureba ababa bakeneye indorerwamo z’amaso kugira ngo bazafashwe kuzibona, mu rwego rwo kubungabunga amaso no kuyarinda ubuhumyi.

Ni igikorwa biyemeje gukora muri iki cyumweru, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitera ubuhumyi ku isi hose.

Impamvu y’iki cyumweru ubundi kiba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ni ukubera ko ngo byagaragaye ko ku isi hose, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, hari abantu batari bakeya batabona neza, kandi abenshi bashobora kubirindwa.

Yagize ati “Ubu isi ituwe n’abantu bakabakaba miliyari 7,9. Abagera kuri miliyoni 43 muri bo ntibabona, naho miliyoni 295 ntibabona neza. Muri aba batabona neza, 90% batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko urebye usanga 80% by’ibibazo bituma batabona neza ari ibishobora kuba byavurwa hifashishijwe imiti, indorerwamo cyangwa babazwe..”

Yunzemo ati “Ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga buherekejwe n’isuzuma ry’abantu benshi, kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare, bagirwe inama cyangwa se tubagirire ibikorwa by’ubuvuzi bikumira izo ndwara z’ubuhumyi.”

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazasuzumwa bagasanga bafite ibibazo by’amaso bazasabwa kujya kwa muganga, nyuma y’iki gikorwa, kugira ngo bazahabwe ubuvuzi bwimbitse.

Abanyeshuri begerejwe iyi serivise bashima kuba baratekerejweho, kuko ngo bizeye ko bizabafasha, cyane ko umurimo wo kwiga bakora utuma bakoresha amaso cyane, haba mu gusoma ibitabo cyangwa mu kwifashisha mudasobwa.

Uwitwa Elisa Uwiringiyimana avuga ko yashimishijwe no guhabwa serivise atagiye gutonda umurongo muremure kwa muganga.

Yagize ati “Iki gikorwa nacyishimiye cyane. Wasangaga hari abantu bajya kwivuza, ugasanga batinze batonze umurongo kwa muganga. Kuba badusanze hano mu kigo, ni iby’agaciro gakomeye kuko baba batweretse ko batuzirikana.”

Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu, abanyeshuri bo muri UR-Huye bazabagana aho bari gukorera mu nyubako izwi nka ‘Gymnase’ bazabakira, bakabasuzuma.

Iki gikorwa CHUB iri kugikora ku bufatanye n’umushinga One Sight ukorera mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Ni ku bw’ubwo bufatanye n’ubundi mu Karere ka Huye, ibitaro bya Kabutare byo bigenda bijya ku bigo nderabuzima binyuranye, na byo bigasuzuma amaso, ku baturage babishaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka