Mexico: Ishusho ya Christopher Columbus izasimbuzwa iy’umusangwabutaka
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yemeje ko ikibumbano cy’umugore w’umusangwabutaka ari cyo kigomba gusimbura icya Christopher Columbus, cyari kiri mu murwa mukuru wa Mexico.

Ikibumbano cya Christopher Columbus (Christophe Colomb), cyamanuwe aho cyari giteretse mu Mujyi wa Mexico mu mwaka ushize, nyuma y’uko abaharanira uburenganzira bw’abasangwabutaka muri icyo gihugu bavuze ko bazakirimburana n’umusingi wacyo.
Guverineri w’Umujyi wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yavuze ko ikibumbano cya Columbus kigomba gusimbuzwa ikijyanye n’amateka y’igihugu, kizwi ku izina rya Young Woman of Amajac.
Abaturage bamagana ibibumbano bya Christopher Columbus ku butaka bwa Amerika, bamaze gukuraho ibyari biri mu bice bitandukanye byo muri Amerika y’Amajyepfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Christopher Columbus (Christophe Colomb), ni Umutaliyani w’umushakashatsi watewe inkunga n’ubwami bwa Espagne kugira ngo atangire ingendo zo mu bwato mu mpera z’ikinyejana cya 15, zari zigamije gushaka ubutaka bushya bwo kwigarurira hanze y’umugabane w’u Burayi.
Uwo Mutaliyani ariko benshi bamufata nk’ikimenyetso cy’ikandamizwa n’ubukoloni kuko kugera ku butaka bwa Amerika kwe ari ko kwakinguriye imiryango intsinzi y’abanya Espagne, bakabasha kwambura ubutaka abo bari bahasanze (abasangwabutaka).
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, izi mpinduka yazitangaje ku itariki 12 Ukwakira ku munsi w’isabukuru Columbus yavumbuyeho ubutaka bwa Amerika.
Uwo munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika benshi bawufata nk’Umunsi wa Columbus; ariko muri Mexico no mu bindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, bawita Día de la Raza mu rurimi rwo muri Espagne, bisobanura umunsi w’ubwoko.

Abaturage benshi uwo munsi bawufata nk’urwibutso rw’ubutwari bw’abasangwabutaka, bagerageje kurwana ku butaka bwabo ngo butigarurirwa n’Abanyaburayi.
Umuyobozi w’umujyi wa Mexico yavuze ko ikibumbano gishya kizaba gisumba icya Columbus inshuro eshatu (3), kikazashyirwaho mu rwego rwo kunamira abagore b’abasangwabutaka, kuko ari bo bahutajwe cyane mu gihe na nyuma y’ubukoloni.
Ohereza igitekerezo
|