Dore ibintu bitanu (5/15) bigaragaza ko umukobwa agukunda (Igice cya mbere)

Buri muntu agira uwo akunda kandi na we akifuza ko amukunda, ariko mu ntangiriro ugasanga bigoye kumenya niba uwo wifuzaho urukundo na we ari ko bimeze.

Tugendeye ku bisobanuro bitangwa n’impuguke zitandukanye mu birebana n’urukundo no kumenya niba abantu babiri baberanye, reka turebere hamwe ibimenyetso bitanu muri 15 bishobora kwereka umuhungu ko umukobwa yamubengutse (amukunda).

1. Inshuti ze n’umuryango we baba bakuzi

Iyo umukobwa akwitayeho, ntabwo aterwa isoni no kukuganiraho iyo ari kumwe n’inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe, kandi n’ubusanzwe abakobwa bakunda kubwira ibintu hafi ya byose inshuti zabo (abakobwa).

Iyo umuhamagaye kuri telefone ari kumwe n’inshuti arakwitaba, kandi ntatinya no kubabwira ko mufitanye gahunda ikomeye. Ikindi kimenyetso gikomeye ni igihe agutumira muri gahunda ze na bagenzi be, ibi bikwereka ko akubonamo umuntu ufite gahunda ifatika ndetse akabaza bagenzi be niba babiha umugisha.

Ibi kandi ni na ko bigenda ku bo mu muryango we, nk’uko byemezwa na Bonnie Winston, icyamamare mu birebana no kumenya ko abantu baberanye akaba n’impuguke mu birebana n’urukundo. Bonnie Winston aragira ati “Nakwereka abo mu muryango we, iki ni ikindi kimenyetso gikomeye kikwereka ko agukunda kandi akwifuza mu buzima bwe”.

2. Numusaba ko muhura adafite umwanya azagusaba ko muhindura umunsi

Iyo umukobwa yagukunze, yifuza ko mwongera kubonana. Iyo umusabye ko mubonana agasanga afite indi gahunda, agusaba ko mwayishakira undi munsi, na ho iyo atagushaka akora uko ashoboye akakwereka ko ahuze kandi adashaka ibintu bimurogoya.

Kukugirira amatsiko na byo burya ni ikindi kimenyetso kerekana ko umukobwa ashobora kuba yagukunze, kuko ahora agushakira umwanya ngo mubonane n’iyo yaba afite gahunda nyinshi. Adam LoDolce, impuguke mu birebana no kureshya urukundo ‘Love Strategies’ abisobanura mu magambo make agira ati “Iyo umukobwa agukunda nyabyo, akubonera umwanya”.

3. Iyo muganira akora uko ashoboye ngo mukomeze ikiganiro

Mwaba murimo kuganira imbonankubone cyangwa murimo kwandikirana, iyo umukobwa agukunda, ajya muri icyo kiganiro n’umutima we wose. Iyo murimo kwandikirana ntabwo yandika ubutumwa bw’ijambo rimwe gusa cyangwa ngo akoreshe umutwe yikiriza / ahakana ,igihe muganira muri kumwe. Ahubwo usanga yishimira kukubaza ibibazo no kongera umunyu mu kiganiro cyanyu kugira ngo kibe kirekire.

Rachel DeAlto, impuguke mu birebana n’urukundo no kumenya ababeranye, atanga inama agira ati “Ujye wibaza iki kibazo, ese umukobwa asubiza ubutumwa bwanjye? Iyo mutelefonnye aritaba? Iyo agusubije ndetse akagira n’icyo arenzaho akakubaza n’ibibazo yifuza ko usubiza, icyo gihe uzamenye ko ashobora kuba akwitayeho kuko yifuza ko ikiganiro cyanyu gikomeza”.

4. Ahora agutaka kugira ngo akugushe neza

Iyo umukobwa agutaka cyangwa agakora utuntu dusekeje ngo akugushe neza, ni ikimenyetso cyiza cyane kerekana ko agukunda. Rachel DeAlto akibaza ati “Ese aragusekera? Aragutaka? Akoherereza udufoto twe (selfies)? “Niba arimo kugerageza kukunezeza, umenye ko ashobora kuba agukunda”.

5. Iyo muri kumwe usanga yabuze ibyicaro (Kukwima amaso, gukora mu misatsi, mu isura n’ibindi)

Ushobora kwibwira ko atakwitayeho, ariko burya hari igihe ahubwo aba yabuze ibyicaro. Abahungu benshi usanga batazi gutandukanya igihe umukobwa yabuze ibyicaro igihe uri hafi ye n’igihe umukobwa atifuza kuba uri iruhande rwe.

Impuguke mu birebana n’urukundo zemeza ko kwikora mu isura, gukina n’imisatsi, kureba hasi (kwanga ko muhuza amaso), no gukina n’intoki ze buri kanya byose ni ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa yabuze ibyicaro.

Niba arimo kuvuga menshi cyangwa se yabuze icyo avuga na mba, wowe muhungu ugomba gukora uko ushoboye ukamugusha neza, agatuza akumva yishimiye kuba ari kumwe nawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rero gewe rwose mfite ikibazo, dore umukobwa nkunda ibimuranga :

1. Ndamuhamagara ntiyitabe
2. Ndamwandikira ntansubize
3. Nyamara agakora uburyo mbona ko ahari
4. Inshuti ze zishobora kuba zinzi koko
5. Yigeze no kumbwira ko afite umuntu

Ngerageza kumwikuramo ariko agahora akora ku buryo ntamwibagirwa, aba ari aho, amvangamvanga tuuu !!!

Rero umukobwa mbona ashobora kuba ankunda ariko ashaka kwizera ko nanjye ari uko !

Ibyo rero uvuga ko umukobwa agukunda akabikwereka akanabivuga, si ukuri ! Abanyarwandakazi bakeys baracyihagararaho !

Carcasse yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Uribeshya @Carcasse,
Yaba agukunda agakora ibintu byatuma umwanga ?
Yaba agukunda akagukorera ibintu bigaragaramo agasuzuguro katihishira ?

Urahumywa n’ urwo ushobora kuba umukunda ariko we atagufitiye,

Ushobora kandi kuba uhatiriza,
Ukaba warananiwe kumwikuramo no kwiyakira, na we akanga kukubwiza "81" yizeye ko uzagera aho ukibwiriza, ukisubiza mu mwanya ugukwiye ...

Wasanga waripashe muremure bro, subira mu mibare utarata ibaba !

Kandi ubwo wasanga hatabuze umukobwa wakwihebeye nyamara ugasanga wowe umwima amatwi ahubwo wiruka ku bigusiga !

Runuya yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Uzafate umwanya, umare igihe utamuhamagara, utamwandikira, muri make uzicecekere. niba agukunda, azizana. Ariko nakugira inama yo gusoma inkuru ikurikira, uzasangamo ibindi bimenyetso bishobora kugufasha kumenya aho uhagaze muri uwo mubano.

Gasana M yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka