King James agiye gusohora Album nshya

Nyuma y’igihe kinini amaze asohora indirimbo imwe imwe, umuhanzi King James yatangaje itariki yo gusohora ’Album’ ye nshya yise ’Ubushobozi’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateguye abafana be ko agiye gusohora album nshya, yagize ati" Nimwitegure albumu, Ubushobozi, izasohoka ku itariki 10 Ukwakira 2021".

N’ubwo nta byinshi yavuze kuri iyo album ye nshya, ariko abakurikirana amakuru y’imyidagaduro, bavuga ko izaba ariho n’indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Meddy ndetse n’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Ariel Wayz yitwa ’Ndagukumbuye’.

King James ubu usigaye abarizwa no mu bya bizinesi, yamaze igihe asa n’uwacumbitse umuziki, ariko bigaragara ko yari ahugiye mu gutunganya iyo album ye nshya, akanakurikirana ibya bizinesi ye.

King James azwi cyane mu njyana ya R&B, akaba yaramenyakanye cyane mu ndirimbo nka ’Hari ukuntu’, Ab’ubu, narashize, meze neza, n’izindi nyinshi.

Album nshya ya King James igiye gusohoka, ngo yatangiye kuyitunganya mu 2018, nyuma iza kudindizwa n’icyorezo cya Covid-19, dore ko cyabangamiye cyane ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka