Musanze: Mu kwezi kumwe abarwayi ba COVID-19 bavuye ku basaga 1200 bagera kuri 399

Ingamba zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, zikomeje gutanga umusaruro, aho mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, abarwayi bari hejuru ya 1200 aho abenshi bari abarwariye mu ngo, biba intandaro yo gushyira Akarere ka Musanze mu turere umunani n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.

Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19
Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19

Bigaragara ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wagabanutse ku rwego rushimishije, aho kugeza tariki 10 Kanama 2021 Akarere ka Musanze kari gafite abarwayi 399 bavuye ku 1200 kari gafite mu ntangiriro z’ukwa karindwi.

Muri abo barwayi basaga 1200, abari barwariye mu bitaro bari 22, ku itariki 10 Kanama 2021 abari mu bitaro bakaba bari bakiri benshi aho bari 17 abenshi bakaba barwariye mu ngo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibitaro bya Ruhengeri yo ku itariki 11 Kanama 2021.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko iyo mibare iva mu bantu bagiye bagana ibigo by’ubuvuzi, ari na ho ahera ahamagarira abaturage kugana ibigo by’ubuvuzi mu gihe biyumvamo ibimenyetso, bagapimwa ku buntu.

Ku bw’ibyo Dr Muhire akaba yibutsa abaturage kutirara, kubera ko imibare y’abandura igenda igabanuka, ahubwo abasaba kugana ibigo nderabuzima bibegereye mu gihe bumvise bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wanduye COVID-19.

Yagize ati “Mu kwezi gushize twari dufite abarwayi basaga 1200, mu gihe imibare twararanye mu ijoro ryo ku itariki 10 Kanama ari 399, ni byiza ko imibare igabanuka ariko icyo twibutsa abantu, ni uko iyi mibare iva mu bantu bagannye ibigo by’ubuvuzi, umuntu ufite ikimenyetso cya COVID-19, ufite umuriro, acika intege akagira inkorora, akaribwa umutwe, rwose uwo muntu twamugira inama yo kugana ikigo nderabuzima kimwegereye agapimwa ku buntu”.

Arongera ati “Ubu mu barwayi 399 dufite mu Karere ka Musanze, 17 barwariye mu bitaro, mu gihe abandi barwariye mu ngo zabo, tukaba dushimira abaturage uburyo bakomeje kubahiriza ingamba, ariko tubasaba kubikomeza kugira ngo tudasubira inyuma, ni byiza ko iyi mibare igabanuka ariko bareke kwirara kuko na yo iracyari myinshi”.

Dr Muhire, yavuze ko hari bamwe mu barwarira mu ngo bagiye baremba bakoherezwa mu bitaro bamwe bakitaba Imana kubera kurenga ku mabwiriza bahabwa n’abaganga, ari na ho ahera asaba abarwarira mu rugo kwitwararika cyane, birinda kunyuranya n’amabwiriza ariko kandi n’uwo babonye ko atangiye kuremba, bagatanga amakuru mu buryo bwihuse agatabarwa aho agaragaza ibimenyetso mpuruza ku murwayi warembye.

Ati “Ibimenyetso mpuruza, birimo nko kugira umuriro ugasanga awumaranye iminsi nk’ibiri uri hejuru utagabanuka. Icyo ni ikimenyetso gikomeye, ikindi ni inkorora ikomeye, hari inkorora umuntu agira akananirwa kuvuga, akananirwa guhumeka kubera gukorora, na cyo ni ikimenyetso mpuruza, hari no gucika intege bikomeye, ugasanga umuntu ntashobora kwihagurutsa, hakaza n’ikimenyetso cyo kubura umwuka, ibyo byose ni ibimenyetso bikomeye”.

Uwo muyobozi avuga ko ubwoko bushya bwitwa Delta, na bwo buri kongera ibindi bimenyetso birimo, kuruka, guhitwa n’ibindi. Avuga ko ubonye ibyo bimenyetso ahamagara umujyanama w’ubuzima na we akamufasha kubimenyesha abaganga.

Mu gukomeza kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, Akarere ka Musanze kamaze kwakira inkingo ibihumbi umunani, zatangiye guterwa abantu bari mu byiciro binyuranye, barimo abafite ibyago byinshi byo kwandura n’abageze mu zabukuru, guhera ku myaka 50 kuzamura.

Ibindi byiciro ni iby’abakozi bahura n’abantu benshi, abakora mu nzego za Leta bakira abaturage, abikorera, barimo abogosha, abashoferi, abamotari, abacuruza ibikoresho byo kubaka n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka