Umugabo yarashe umugore we kubera ko yanze ko baryamana

Polisi y’ahitwa Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yafashe umugabo w’ imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Fayetteville, nyuma y’uko arashe umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.

Nk’uko Polisi yo muri ako gace ibisobanura, ngo ikibazo cyatangiye tariki 11 Kanama 2021, ubwo umugabo yangiraga umugore we gukoresha imodoka yabo muri gahunda yari agiyemo ku gicamunsi, intonganya zihera ubwo.

Nyuma ngo bongeye gutongana bapfa ko umugabo yasabye umugore ko baryamana, ariko umugore arabyanga.

Uwo mugore ngo yabwiye Polisi ko umugabo yahise afata imbunda akayimushinga ku mutwe, ashaka kumurasa, ariko ngo isasu ntiryasohoka, nyuma umugore ahindukiye ngo asohoke mu cyumba bari barimo, umugabo ahita amurasa isasu rimukomeretsa mu mutwe, agenda avirirana ajya gutabaza ku rugo baturanye.

Agezeyo, umuturanyi we ngo yahise ahamagara ’911’ iyo ngo akaba ari numero ya telefoni bahamagaraho muri icyo gihugu igihe umuntu afite ikibazo akeneye ubutabazi bwihuse.

Umugore wakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi aho nyuma y’uko Polisi n’abashinzwe serivisi z’ubuvuzi bahageze, ariko Polisi yahageze isanga umugabo atakiri aho mu rugo yahunze, nyuma aza gufatirwa ahitwa Springdale mu Majyaruguru y’Umujyi wa Fayetteville.

Mu gihe uwo mugabo yarimo abazwa n’inzego z’ubugenzacyaha, yavuze ko "impamvu yarashe umugore we, ari uko yashakaga ko amuvira mu buzima".

Nyuma ngo yabwiye Polisi ko imbunda yamurashishije yayijugunye mu Kiyaga cya Fayetteville mbere gato y’uko afatwa n’inzego z’ umutekano.

Ubu uwo mugabo arafunze, ariko ngo hari icyizere ko uwo mugore ashobora gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka