Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50% - IPAR

Ubushakashatsi bw’Ikigo cyigenga gikora inyigo kuri gahunda za Leta (IPAR), bugaragaza ko ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali n’uturere dutandatu tuwunganira, bwagabanutse ku rugero rwa 50% kuva muri Werurwe 2020 kugera muri Gashyantare 2021, bigatuma ubushomeri bwiyongera kuva kuri 13% kugera kuri 22%.

Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50%
Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50%

IPAR ivuga ko ubwo bushakashatsi n’ubwo bwatangajweho igice cy’aho bugeze kugeza ubu, ngo buzakomeza gukorwa mu Rwanda hose mu gihe kingana n’amezi 36, kuva muri Kanama 2020 kugera muri Kanama 2023.

Bukubiye mu nyigo eshatu zakozwe n’abashakashatsi ba IPAR, ari bo Dr Jean Baptiste Nsengiyumva, Dr Dickson Malunda hamwe na Ismael Byaruhanga.

Dr Malunda avuga ko igihe u Rwanda rwari rumaze umwaka wose rwadutswemo n’icyorezo Covid-19, ubucuruzi bwari bumaze kugabanuka ku rugero rwa 50% muri rusange, ariko mu ntara zibasiwe cyane hakaza iy’Iburengerazuba iri ku rugero rwa 58%, iy’Amajyepfo ku rugero rwa 56% ndetse n’iy’Amajyaruguru ku rugero rwa 54%.

Mu byiciro by’ubukungu byashegeshwe cyane, ku mwanya wa mbere haza serivisi zagize igihombo kingana na 41%, inganda zikaba zarahombye 33% ndetse n’ubuhinzi na bwo ngo bwahombye 33%.

Dr Malunda yakomeje agaragaza ko hari ibigo by’abikorera byagerageje kuhanyanyaza ariko bigatakaza abakozi kubera kubura icyo bibahemba, ku buryo ahari abakozi 17 ubu ngo hasigaye 10 gusa.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri abakozi batakaje akazi bangana na 53%, mu buhinzi n’ubworozi hagiye abangana na 31% na ho mu nganda hagenda abangana na 27%.

Akarere ka Huye ni ko kaza imbere mu kugira benshi batakaje imirimo ku rugero rwa 29%, kagakurikirwa n’aka Musanze katakaje abangana na 24% kubera serivisi z’ubukerarugendo zahagaze.

Byinshi mu bigo kugeza ubu ngo ntabwo birabasha kubyuka cyangwa kuzahuka ngo bigere ku muvuduko byariho, kuko ibigera kuri 95% bitarahabwa ku gishoro cy’Ikigega cya Leta cyagenewe kunganira ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

Dr Ismael Byaruhanga na we yakomeje agaragaza imbogamizi ziri mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, avuga ko kuva ari cyo cyerekezo Leta iganamo hakenewe amavugurura y’uburyo ubu bucuruzi bukorwamo.

Avuga ko serivisi z’ubwikorezi bw’ibintu cyane cyane ibijya n’ibiva mu mahanga zihenze cyane, ku buryo umuntu watumije umutwaro upima ibiro bitanu uvuye mu gihugu cy’u Bwongereza, ngo awishyurira amadolari ya Amerika 110 (ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110).

Uko ubukungu bwaguye
Uko ubukungu bwaguye

Ati “Usanga igiciro cyatanzwe mu kuzana ibyo bicuruzwa kiruse kure cyane icyatanzwe mu kubigura”.

Dr Byaruhanga ajya inama y’uko Leta yakorana na Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) hamwe n’ibindi bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi, kugira ngo bijye gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga birusheho guhenduka.

Avuga kandi ko abaturage bakeneye ibikoresho nka telefone zigezweho (smart Phones), byazabafasha kugura no gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kugira ngo abantu bajye bajya kubyiganira mu masoko.

Ibi kandi ngo byagombye kujyana n’uko igiciro cyo guhererekanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi (umuguzi n’umucuruzi), byarushaho kugabanywa cyane, kuko ngo Abaturarwanda bahomba 7.1% by’inyungu yabo mu kugura no kugurisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IPAR, Dr Kayitesi Eugenia, avuga ko ubu bushakashatsi babugejeje ku nzego za Leta zibishinzwe ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo buzashingirweho mu gufata ibyemezo.

Yagize ati “IPAR yo ikora ubushakashatsi ikabuha abafata ibyemezo kugira ngo babushingireho, twe ntidushyira mu bikorwa, Leta ni yo ibubona (ubushakashatsi) ikabukorera ubusesenguzi, igafata ibyemezo bibereye abaturage. Twatumiye abantu bose kugira ngo barebe ingaruka zatewe n’iki cyorezo, kugira ngo bafate ingamba muri iki gihe cya Corona na nyuma yaho”.

Avuga ko hari inzego nyinshi zirebwa n’ubu bushakashatsi zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iy’Ubucuruzi, ishinzwe Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta.

Guhererekanya amafaranga birahenze
Guhererekanya amafaranga birahenze

Mu cyumweru gishize Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatanze impapuro z’agaciro (Eurobonds) ku bashoramari b’i Burayi, kugira ngo bayigurize Amadolari ya Amerika angana na miliyoni 620 (aragera kuri miliyari 620 z’Amafarangha y’u Rwanda).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko igice kimwe cy’ayo amafaranga kizishyura umwenda wari usigaye muri miliyoni 400 z’Amadolari yavuye kuri Eurobons zatanzwe muri 2013, asigaye akazashorwa mu bikorwa byo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka