Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’u Buholandi yatangiye kuburana

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rutunga yagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, gusa we n’umwunganira babwiye urukiko ko aho afungiye muri gereza ya Nyarugenge, afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuko atarakatirwa by’agateganyo.

Kuri icyo ariko ubushinjacyaha bwavuze ko Rutunga adafungiye muri gereza ya Nyarugenge ahubwo ahacumbikiwe, nk’uko biri mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibyo kandi ngo si we gusa bibayeho kuko hari n’abandi bagiye bacumbikirwa muri ubwo buryo.

Rutunga akekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutunga yari umwe mu bayobozi ba ISAR Rubona, akaba yafatanyaga n’abandi mu gutegura inama n’ibikorwa bitegura Jenoside, ngo yabaga abikomeyemo ndetse ashinzwe gukurikirana ko ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye babaga bakoze bishyirwa mu bikorwa.

Rutunga waburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama muri Kicukiro, ubushinjacyaha bwamwibukije ko yari yaraburanishijwe n’inkiko gacaca zimukatira gufungwa burundu, bityo ko atagombye kuba arimo kuburana, ahubwo yagombye kuba arimo kurangiza igihano yahawe.

Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje Venant Rutunga mu Rwanda ku ya 26 Nyakanga 2021, akaba yaratawe muri yombi mu 2019, aho yari afungiye muri icyo gihugu.

Rutunga imbere y'urukiko
Rutunga imbere y’urukiko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka