Ukeneye kongera ibiro cyangwa kubyibuha, dore amafunguro yagufasha
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.

Dore amwe mu mafunguro yagufasha mu ntego yawe yo kongera ibiro:
1 - Imineke
Ushobora kurya umuneke nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawuvanga na yaourt.
2 - Ibigori
Mu gihe wifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha, ni byiza gufata amafunguro arimo ibigori (igikoma, umutsima wabyo cyangwa se kawunga), imvungure n’ibindi.
3 - Inkoko
Umuntu wifuza kongera ibiro agirwa inama yo kurya amafunguro akungahaye kuri proteine, muri zo n’inkoko irimo.
4 - Amavuta
Umubiri ukenera amavuta kugira ngo ibiro byiyongere. Wakoresha aya Elayo, amamesa, ibihwagari n’ayandi.
5 - Umugati
Ushobora kuwurya ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawurenza ku mafunguro yandi.
6 - Imbuto ariko zidafite amazi menshi (Des fruits secs)
7 - Ibinyampeke (céréales)
Abantu batagira umwanya wo gufata ifunguro ry’amanywa, akenshi bakunze gufata ifunguro rya mu gitondo ririmo ibinyampeke kuko rifata mu nda. Ibinyampeke rero binifashishwa n’abashaka kongera ibiro, bakagirwa inama yo kubifata kenshi.
8 - Fromage
Fromage ikize ku bitera imbaraga (calories), ikaba ifasha kongera ibiro vuba kandi mu gihe gito.
9 - Mayonnaise
Mayonnaise na yo ikungahaye ku bitera imbaraga ikaba ifasha mu kongera ibiro.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese fromaje zicururizwa hehe nimumabutike mudusobanurire
Hanyumase komwatubwiye ibintu byagufasha kubyibuha ndetse nokongera ibiryo,nonese kumuntu ugerageza kubirya ariko ntabyibuhe agakomeza kunanuka kandi atarwa biba byatewe nicyi??????
Mwiriwe neza nange ndi umubyeyi pe nange sijya ndenza ibiro 43 byaracanze p abantu bahora bambaza impamvu nanutse bikanyobera p
Nzakorik kwer.
Nkeneye inama zanyu kandi nibikunda
Nzabashimifa cynee pe
Murakoze
Mwiriwe neza nange ndi umubyeyi pe nange sijya ndenza ibiro 43 byaracanze p abantu bahora bambaza impamvu nanutse bikanyobera p
Nzakorik kwer.
Nkeneye inama zanyu kandi nibikunda
Nzabashimifa cynee pe
Murakoze
Niki nakora ibiro bikiyongera ese kugira ibiro bike biterwa Niki narivuje ngo barebe iki bitera basanga ndi muzima
Urakoze cyane sinarinzuko bikorwa
Murakoze
Twagishaga inama kubijyanye nukuntu umuntu yagira apett nukuri mfite ikibazo cyo kutarya byaranze ibintu byose ndiye mbanshaka kuruka mwadufasha kd twarivuje byaranze mbimaranye imyaka ibiri.
Iyo nayindi urebeko atari amoeba(amibe) kuko nayo utuma ubura appetite ukumva waruka ibiryo ukabyanga
Ndunva Afite ikibazo nkicyo narinfite so wanvugisha nkaguhuza numuntu ugufasha 0788877177
Ndi umugabo winyaka 29 sindarenza ibiro 56 kd ndananutse kuburyo nange bintera isoni Niki nakora ngo nongere umubiri nkeneye inama zanyu(imbuto ndazirya,umugati,mayonese n’ibindi ariko byaranze)
Njye ndi umubyeyi ariko sinjya ndenza ibiro 49. iyo ntwite ngira 56 ubwo mbanabyibushye mbese kdi MBA nenda kubyara, ntacyo ntageragez ngo mbyibuhe bikanga kdi ndabishaka, ubwo koko nakora iki gusa nyine nta appetit ngira ntabwo ndya ibiryo nyinshi.
UMVA FOROMAJE IZABIGUFASHAMO
Ukoresheje food supplements yitwa Mychoco yagufasha cyane
+250780006765