Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 60 bakize Covid-19. Abayanduye ni 14 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,892. Abakirwaye bose hamwe ni 938 mu gihe abarembye ari batanu.
Ngarambe Raphaël ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), aho yagize amajwi 31 mu bantu 32 batoye.
Ikipe ya US Monastir irakina na Zamalek umukino wa BAL nyuma yo gutsinda Patriots amanota 87 kuri 46 mu gihe Ikipe ya Zamalek yatsinze Petro de Luanda mu mukino wa 1/2.
Amazi y’amashyuza asanzwe aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiya cya Kivu yaburiwe irengero nyuma y’imitingito yazahaje ako gace k’igihugu.
Kuva ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, mu gihugu hose hatangiye igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa AstraZeneca, baherukaga guhabwa urukingo rwa mbere, biyemeza gukomeza kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bwavuze ko pasiporo nyarwanda yari isanzweho izaba itagikora guhera tariki 28 Kamena 2022, kuko biteganyijwe ko abazisaba bose bazaba bafashe iz’ikoranabuhanga, ari na byo bakangurirwa, cyane ko iyo Pasiporo nshya ari n’iy’ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.
Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuguruje amakuru yari yatangaje yavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarutse, ikemeza ko habayeho kwibeshya.
Umugabo witwa Manyama Mujora, utuye ahitwa Musoma mu Ntara ya Maramuri Tanzania, ubu ari mu maboko ya polisi, akaba akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi atandatu, amuhora ko ngo arira cyane.
Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda kubera iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito myinshi, bakomeje gusubira mu gihugu cyabo nyuma yo kubona ko iyo mitingito yacishije makeya.
Mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiriye mu Karere ka Burera, abaturage bamuhamirije ko amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Utugari begerejwe, yabaruhuye kwivuza magendu ndetse n’imvune z’urugendo bakoraga banyuze inzira zitemewe, bajya kwivuriza mu bihugu by’abaturanyi.
Abatuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubakemurira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga, aho akomeje gufunga imihanda n’ibiraro, abanyeshuri bakaba bakomeje gusiba ishuri kubera kubura inzira.
Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko inkomoko y’ibihombo ibigo bikomeye byo mu Rwanda bihura na byo ari ukutagira ababaruramari b’umwuga.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ubuzima bwagarutse mu Karere ka Rubavu, nyuma y’icyumweru imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2021, ikangiza byinshi muri ako karere.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuri wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika 2,836 tw’urumogi. Abo ni Byukusenge Angelique w’imyaka 21 wafatanwe udupfunyika 1,000 na ho Uwiduhaye Marie Therese w’imyaka 25 afatanwa udupfunyika 1,836 bombi bakaba (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, itangaza ko umugabo w’imyaka 81 yitabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 89 bakize Covid-19. Abayanduye ni 35 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,878. Abarembye kubera icyo (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko bamaze guhumurizwa ko amazi n’ikirere byo mu Karere ka Rubavu bimeze neza.
Impuguke mu by’iruka ry’ibirunga n’ingaruka zabyo ziratangaza ko mu myaka 100 iri imbere igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bizaba bitandukanywa n’umuhora wa metero eshatu kubera iruka ry’ibirunga n’imitingito.
BK Group Plc yageneye Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) imyambaro yambarwa n’abahura n’abarwayi, ifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inkingo 10.500 za Covid-19, z’icyiciro cya kabiri (Doze ya kabiri) zagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Santarafurika
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre, avuga ko u Rwanda rwashyize mu ngiro ibyo rwari rwariyemeje, aho byageze muri 2020 rumaze kurenga intego rwari rwiyemeje yo kugeza amashyamba kuri 30% muri 2020, ariko uwo mwaka wageze u Rwanda ruri kuri 30.4%.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko hari inkingo zabonetse, gahunda yo kongera gukingira abaturarwanda ikaba igiye gusubukurwa, haherewe ku batari barabona ‘dose’ ya kabiri.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa ‘AstraZeneca’ zisaga ibihumbi ijana (117,600).
Abanyecongo bahungiye mu Rwanda batinya iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bamwe batangiye gusubira iwabo bashingiye ku ituze ry’imitingito.
Umunyarwandakazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Annick Kayitesi Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agahita ahungira mu Bufaransa, ni umwe mu bazanye na Perezida Emmanuel Macron, wasuye u Rwanda kuva ku wa 27 Gicurasi 2021, agasaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro indimi nyinshi bazi bandika amateka yabo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINERMA) itangaza ko inzu zirenga 1,500 zamaze kwangirika, ndetse igasaba ba nyirazo kuzijya kure kugira ngo hatagira abo zigwira.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron barebye umukino wa Basketball warangiye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda isezereye Feroviario de Maputo yo muri Mozambique.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 60 witabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, abakize Covid-19 ari 84 mu gihe abayanduye ari 26 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,843. Abarembye kubera icyo (…)
Abaturage batuye mu turere turimo kubonekamo ibyuka bituruka mu kirunga cya Nyiragongo, barasabwa kurushaho kwambara agapfukamunwa neza birinda ko ibyo byuka bibinjiramo kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Nyuma y’igihe kinini abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basaba ko urwo rwibutso rwubakwa, mu rwego rwo kurinda imibiri irushyinguyemo yagiye yangizwa n’amazi yinjira muramo, ubu rwamaze gusakarwa bibatera kwishima.
Depression cyangwa indwara yo kwiheba, kwigunga n’agahinda bikabije, ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Isambaza zo mu bwoko bw’indugu ku wa 25 Gicurasi 2021 zabonetse mu kiyaga cya Kivu zapfuye zireremba hejuru y’amazi. Ni isambaza zabonetse nyuma y’umutingito wabaye amazi yo mu kiyaga cya Kivu yitera hejuru, nyuma y’akanya gato isambaza zihita zireremba hejuru y’amazi zapfuye.
Ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, mu ijambo yahavugiye yavuze ko yazanywe no kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari aho yavuze ko kwemera ibyo byabaye mu gihe cyahise, bijyana no gukurikirana akazi k’ubutabera, bityo ko u Bufaransa bwiyemeje kuzakora ku buryo nta muntu n’umwe (…)
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa birimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, uburiganya buganisha ku nyungu ze bwite, ubucuruzi butemewe n’amategeko bijyana n’ubucuruzi bw’intwaro yagiyemo mu 1999 ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo.
Uruvunganzoka rw’Abanyekongo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya ko ikirunga cya Nyiragongo cyangongera kuruka.
Perezida Emmanuel Macron akigera mu Rwanda yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherere ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Constatin Ndima, yatangaje ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye mu bice by’umujyi wa Goma n’imiterere y’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ikomeje muri ibyo bice, ikirunga gishobora kongera kuruka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 yakiriye Perezida Emmanul Macron w’u Bufaransa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.