Menya amateka y’umuhanzi Niyomugabo Philemon waririmbye ‘Zirikana ibanga’ yakanyujijeho

Niyomugabo Philemon yavutse 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza muri Perefegitura Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Nzabahimana Simeon na nyina witwaga Irène.

Niyomugabo Philemon
Niyomugabo Philemon

Umwe mu bo biganye bakiri mu mashuri abanza witwa Birasa, avuga ko Niyomugabo yatangiye gucuranga gitari mu ishuri ry’icyumweru hamwe n’abandi bana bacyiga amashuri abanza, aza gukomereza mu ishuri ryigisha gushushanya rya Nyundo ari na ho yaje gukirigita gitari mu buryo bwagutse.

Icyakora ngo umuhanzi witwa Bigaruka Hubert waririmbye indirimbo ‘Ukabaho ukaba intwari’ ni we wamwigishije gucuranga neza, ariko akigera ku Nyundo na ho yahahuriye na Orchestre yitwaga ‘Feu Vers’ baramutyaza harimo na mwarimu we Bushayija Pascal.

Birasa avuga ko Niyomugabo Philemon yashinze urugo mu mwaka wa 2000 akaba yararushinganye n’uwitwa Jacqueline Jados, ubukwe bukaba bwarabereye mu gihugu cy’u Bubirigi nyuma akaza kwimukira mu Buholandi ari na ho yakomereje inganzo ye.

Niyomugabo Philemon burya ngo indirimbo ze zishingiye ku butumwa bufite icyo busobanuye, aho nk’indirimbo ‘Habwa impundu’ yaririmbye ashingiye kuri se umubyara, n’iyitwa ‘Nzagukurikiza’ yahimbiye nyina wari umaze kwitaba Imana.

Muri iyo ndirimbo byumvikana ko Niyomugabo yari ababajwe n’uko nyina agiye maze yegura gitari ati “Kubaho bimaze iki ko biza tutabisabye, ibyiza kandi bibi buri wese abifata ukwe, njyewe simbyinubira habe na gato kuko byose bitangwa na Rurema, igihe twahawe cy’ubu buzima tujye tugikoresha neza”.

Niyomugabo yaba ari se wa Bruce Melody?

Hari amakuru agenda avugwa ko umuhanzi Niyomugabo Philemon yaba ari we wabyaye umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe uzwi ku mazina ya Bruce Melody, dore ko hari n’abemeza ko rwose Molody asa na Niyomugabo.

Birasa avuga ko abantu benshi basa ntacyo bapfana, icyakora ngo ukurikije imyitwarire y’umuntu n’ibimenyetso biranga umuntu, ngo hari icyo washingiraho uhamya ko Melody ari uwa Niyomugabo.

Agira ati “Hari utuntu bita ‘manies’, ni ukuvuga nk’utuntu umuntu yikora nko gukora ku izuru, n’ahandi naje kureba indirimbo Bruce Melody yaririmbanye na AMAG the Black irimo ngo ‘ayo mashuri mudusaba twarayarangije’, narayitegereje mbona utwo tuntu akora ari utwa Philemon, kuko twarareranwe rwose mbona aramunyibukije ndibaza nti ese mama uriya mwana koko ko mbona, icyakora ntabwo nabitinzeho ahubwo naje gukomeza kujya mbyumva nyuma”.

Niyomugabo Philemon wakunze kuririmba indirimbo z’Imana n’iz’abageni yasengeraga mu itorero rya Peresibiteriyeni mu Rwanda.

Birasa avuga ko ubuhanzi bwa Niyomugabo bwatangaga ubutumwa bwiza kuko yari impano ye nta mafaranga agendereye, burya ngo ubuhanzi bujemo amafaranga ahanini burapfa kuko izo yahanze zose zari zigamije gutanga ubumwe.

Niyomugabo Philemon yakoreye Televiziyo y’u Rwanda ashinze gufata amashusho (Cameraman)

Birasa avuga ko Niyomugabo Philemon yakoreye Tereviziyo y’u Rwanda ubwa mbere ikitwa (Project Télévision), ni ukuvuga nk’umuhanga wa televiziyo.

Niyomugabo Philemon yatabarutse mu mwaka wa 2001 asize umwama umwe w’umuhungu witwa Oliver Niyomugabo, icyo gihe se umubyara ngo yiteguraga no kujya kumuhemba.

Birasa avuga ko hari ifoto igaragaza Niyomugabo Philemon ameze nk’uwakoze Jenoside, nyaramara atari byo kuko uwashyize iyo foto muri Filimi yitwa Nyirabayazana, agamije kugaragaza uko abantu bumvaga Radio RTLM.

Agira ati “Iyo filime isohotse abantu bavuze ko Philemon bamubonye mu bwicanyi, iyo shusho nongeye no kuyibona ejobundi mu rubanza rwa Kabuga Felicien berekana RTLM, rwose birababaje, wabona n’iyo filime ari yo yatumye atinya kuza mu Rwanda kubera kumva bavuga ko yagaragaye mu bwicanyi, akarinda akora impanuka yamuhitanye”.

Niyomugao Phileom yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘ibyiza nagiriwe’, ‘Garuka mu nzira’, ‘ngwino’, ‘zirikana ibanga’, ‘ubukwe bwacu’ yaririmbiye mukuru we yarushinze n’izindi zifite ubutumwa bitewe n’ibihe byariho.

Birasa avuga ko indirimbo yitwa ‘Munsabire’ yakoreye mu Bubiligi isa nk’iyamujyanaga mu Ijuru kuko yaje kwitaba Imana nyuma yato.

Niyomugabo ngo yari umunyarwanya n’ubwo umubona amubonamo umuntu utapfa kuvuga nyamara ngo yarasetsaga cyane ku buryo yanashyiragamo amarangamutima, nk’aho yasekeje inshuti ze avuga ko umushoferi witwa Kintu yatwaye imodoka (Bus) apfutse igitambaro mu maso kuva Karongi kunyura muri Pfunda kugera i Rubavu.

Hari amakuru avuga ko umugore wa Niyomugabo n’umuhungu we bari mu Rwanda kandi bashobora no kuzakomoza ku bihangano by’umugabo we, aho usanga hari ababisubiramo batabifitiye uburenganzira.

Birasa avuga ko umuhanzi adapfa igihe ibihangano bye byiza bigihari bibaho igihe cyose, kuko usanga n’abahanzi bakuru cyane bacyibukwa kubera ubutumwa basa nk’abasize mu buhanuzi, n’ubwo hari abantu batumva ubwo butumwa.

Umva muri iki kiganiro byinshi kuri uyu muhanzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yooo Niyomugabo arambabaje,ngo yarapfuye ntabyo narinzi ariko biratangaje ngo se wa bruce merody indirimboze ninziza. Ariko nubwo yitabye NYIRICYUBAHIRO indirimbo ze zirahari. murakoze!!

MWUMVANEZA fabrice yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Bamubaza iki se! Nonese bruce mélodie ntazi se ?

Luc yanditse ku itariki ya: 12-08-2021  →  Musubize

Aho mushidikanya ko Niyomugabo yaba ariwe se wa Bruce Melodie muzabaze Bwana Habineza Joseph (Mr.Joe) ashobora kubaha amakuru afatika akabamara impaka.

Francis yanditse ku itariki ya: 12-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka