Kuba inkingo zikorwa mu myaka 10, ntibivuze ko urwa Covid-19 rutizewe - RBC

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko inkingo za Covid-19 zitagombye gutera abantu impungenge, kubera ko amakuru atangwa kuri iyo ndwara akomeje kugenda ahindagurika.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC

Mu kiganiro Ubyumva Ute na Anne Marie Niwemwiza kuri KT Radio, Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko ubusanzwe inkingo zikorwa mu gihe cy’imyaka 10 kugira ngo zibe zizewe mu rwego rw’ubuvuzi, ariko ashimangira ko urwa Covid-19 rutagombye gutera abantu impungenge kubera ko rwakozwe mu mezi icyenda gusa .

Dr Nsanzimana yagize ati "Inkingo zitwara imyaka 10 zitegurwa mbere y’uko zitangira guterwa abantu. Kuba urwa Covid-19 rwarakozwe mu mezi icyenda, ntibivuze ko ari bwo rwahimbwe, ahubwo abarukoze bafatiye ku zindi nkingo zari zarakozweho ubushakashatsi kuva kera, basanga bishoboka ko bakomerezaho bagakora urukingo rushya rwa Covid-19, kandi rukaba ruri ku rwego rwizewe mu buvuzi mpuzamahanga.

Ese kwikingiza ni itegeko?

Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa ko hari abantu bashobora kuba bimwa serivisi runaka cyangwa bakaba bakwangirwa kwinjira aho bakorera, Umuyobozi wa RBC yasubije Ubyumva ute agira ati "Nta muntu ugomba kwimwa serivisi iyo ari yo yose cyangwa ngo yangirwe kujya ku kazi kubera ko atikingije. Ibyo ntabwo ari ko bimeze, nta n’urwego rwigeze rubivuga. Biramutse binabaye ngombwa ko kwikingiza biba itegeko, inzego zibishinzwe ni zo zonyine zabifatira unwanzuro".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dr hari ikintu cyo gukurikiza ibyo Europe & Amérique du Nord bavuga cyangwa bakora byabaye nkumuco mu isi nibyo turimo ubungubu kuko nta choix dufite. Murakoze

Luc yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka