Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa tanu z’amanywa, umugabo utahise amenyekana amazina yasimbutse mu igorofa rya gatanu ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bacuruzi b’imyenda yitwa ‘caguwa’ muri iryo gorofa batangarije Kigali Today ko bamwiboneye arenza akaguru agahita ahanuka yitura hasi.

Twaganiriye kuri telefone n’Umuyobozi w’abacuruzi b’imyenda ya ’caguwa’ aho mu Nkundamahoro, Emmanuel Mutiganda aduha umuntu wabonye icyo gikorwa kiba witwa Athanasie(nta rindi zina yifuje kutubwira).

Athanasie yagize ati "Uwo muntu yarengeje akaguru mureba, hari nka saa tanu na 20, yaje ubona ko afite ikibazo ariko areba hasi, ndasohoka ndakurikira kuko nta mirimo myinshi nari mfite, yagendaga acungana n’abacuruzi ba ’caguwa’ gusa ntabwo nari nzi icyo yashakaga".

Athanasie avuga ko batahise bamenya cyangwa ngo bacyeke impamvu yatumye uwo muntu yiyahura, dore ko batahise bamenya n’imyirondoro ye.
Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari zikirimo kumukoraho iperereza, ariko yamaze gushiramo umwuka.

RIB yashyize ahagaragara ibyavuye mu iperereza

Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rigaragaza ko ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa umugabo wagaragaye asimbuka mu isoko ry’Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo ari uwitwa Twibanire Emmanuel.

Uyu Twibanire yavutse mu 1980, akaba yari afite imyaka 41 y’amavuko. Amashusho yafashwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga biri muri iyo nyubako (CCTV footage) arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita yikubita hasi ahita apfa.

Amashusho kandi agaragaza ko nta muntu yagwiriye nk’uko byari byavuzwe mu itangazamakuru.

Umugore wa Twibanire ndetse n’abo bavukana baremeza ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire, ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko ntibimukundire.

Ibi byemejwe nanone n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 02 Kamena uyu mwaka wa 2021, na bwo ku Nkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye, nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwaga Bukuru Ntwali.

Amakuru yatangajwe na RIB y’ibyavuye mu iperereza agaragaza ko uyu muntu yitwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka