Umupira w’amaguru ni igikoresho gikomeye cyo guteza imbere amahoro - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru, ari igikoresho gikomeye cyo guteza imbere amahoro n’ubumwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Gianni Infantino uyobora FIFA, mu gutangiza gahunda ya ‘FIFA Football Festival’ igamije guhuriza hamwe abana bato mu rwego rwo kubafasha gusabana no kwidagadura, binyuze mu gukina umupira w’amaguru.

Perezida Kagame kandi yashimiye byimazeyo Gianni Infantino kubera ubwitange bwe akemera kuza mu Rwanda muri ibi bihe by’ibiruhuko bya Noheli, akaza kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe yashoboraga kuba ari ahandi ariko agahitamo u Rwanda.

Perezida Kagame aha umwana umupira
Perezida Kagame aha umwana umupira

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yavuze ko umupira w’amaguru wakabaye uhuriza hamwe abantu ku bw’amahoro, ndetse akomoza no kuri Stade yabereyemo umuhango wa FIFA Football Festival, avuga ko yitiriwe Amahoro.

Yagize ati "Umupira w’amaguru wakabaye inkingi ikomeye ihuriza hamwe abantu ku bw’amahoro, murabona aha turi hitwa Stade Amahoro. Murabizi neza ko mu Karere kacu, ntabwo dufite amahoro ahagije, ariko umupira w’amaguru wakoreshwa mu guteza imbere amahoro haba mu Karere kacu ndetse no hanze yako."

Gahunda ya FIFA Football Festival igamije gukundisha abakiri bato ruhago, yitabiriwe n’abana 220 barimo abakobwa 100 n’abahungu 120, harimo abari munsi y’imyaka 11, abari munsi y’imyaka 13 n’abari munsi y’imyaka 15.

Muri iyi gahunda kandi abana bahura n’abatoza basanzwe bazobereye ibyo gutoza abana, bakabatoza, nyuma bakabaganyamo amakipe, bagakina. Abatoza batoranyijwe ni 10, hatanzwe imipira 250, aho buri mwana wese witabiriye ahabwa uwe.

Gianni Infantino
Gianni Infantino

Reba ibindi muri iyi video:

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka