Muhanga: Bahinga mu buryo bw’Imana bagasarura imbuto nk’iza Eden

Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zikomoka ku mafumbire mvaruganda, bize guhinga mu buryo bw’Imana (Farming in God’s way), bagasarura imbuto zibereye umubiri nk’izivugwa muri Bibiliya zeraga muri Eden.

Imbuto zahinzwe mu buryo bw'Imana, nta fumbire cyangwa imiti ya kizungu bibigeraho
Imbuto zahinzwe mu buryo bw’Imana, nta fumbire cyangwa imiti ya kizungu bibigeraho

Eden ni ho bivugwa ko umuntu wa mbere waremwe n’Imana yatujwe, nyuma akaza kwagukira ku Isi yose, ari nako ubutaka bugenda bumubana buto kubera kubyara benshi, byatumye n’ibiribwa ubu bigenda bibura hakiyambazwa ikoranabuhanga, mu gutubura ibyo kurya n’imbuto bikomokaho.

Mu rwego rwo kurumbura ubutaka, kurwanya imirire mibi no gutegura amafunguro y’umwimerere, umuryango mpuzamahanga wita ku kugabanya ubukene FH/Rwanda, ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga bahisemo kwigisha abaturage uko bahinga mu buryo bw’Imana.

Ubwo buryo bukorwa abahinzi batababaza ubutaka ngo bavange itaka ry’i kuzimu n’iry’i musozi ari naryo ryera, ahubwo bajanjagura ubutaka bwo hejuru bagacukura imyobo ijyamo ifumbire n’imbuto, nk’uko bigenda mu buhinzi bwa kijyambere.

Karoti nazo zera neza
Karoti nazo zera neza

Iyo bamaze gucukura iyo myobo bashyiramo ifumbire ikoze mu byatsi, amaganga, ivu n’ifumbire nke mborera, ari nabyo bitanga ifumbire y’umwimerere irumbura ubutaka ikanatuma ibihingwa bigira icyanga cy’umwimerere.

Abahinzi bamaze kwiga ubu buryo basobanura ko bufite inyungu, kuko bukorwa mu gihe gito ugereranyije n’icyasabaga kurima, kuraza no gutabira, hakiyongeraho ko batagura amafumbire mvaruganda, kandi bakabona umusaruro ihagije.
Consesa Nyiramakuba, avuga ko mu myaka itanu bakoze ubwo buhinzi byatumye barwanya isuri kuko banasasira imbuto, kandi ubwo buhinzi bwatumye bongera kubona umusaruro uhagije.

Agira ati "Ubu buhinzi bugabanya igihe twatakazaga, buzigama amafaranga yakagiye ku mvaruganda, butuma kandi tuzigama amafaranga twatakazaga mu kugura imiti yo kurwanya ibyonnyi, kuko dukoresha imiti ya gakondo".

Beterave ni kimwe mu bihingwa byera neza mu buryo bw'Imana
Beterave ni kimwe mu bihingwa byera neza mu buryo bw’Imana

Umukozi wa FH/Rwanda ufite ubumenyi muri ubwo buhinzi, ukurikirana abo baturage mu Murenge wa Cyeza na Kabacuzi, Hakizimana Celestin, avuga ko guhinga mu buryo bw’Imana bitanga umusaruro, bakifuza ko bahabwa umwanya bakabwigisha n’ahandi.

Asobanura ko muri iyi minsi abatuye Isi bakeneye ibiribwa byinshi ugereranyije na mbere, hakenewe n’uburyo bwo gusubiranya ubutaka bwangijwe kubera ikoranabuhanga rikoresha amafumbire akorerwa mu nganda, ndetse abaturage bakoroherwa n’igiciro cyayo kiri hejuru, ibyo bigakorwa habungabungwa ibidukikije.

Asobanura ko ari yo mpamvu bahisemo gukoresha imiti isanzwe izwi ko ivura mu buryo bwa gakondo, igakoreshwa mu kurwanya ibyonnyi ku mbuto.

Ifumbire y'umwimerere bategura nayo irumbura ubutaka ikanatanga umusaruro
Ifumbire y’umwimerere bategura nayo irumbura ubutaka ikanatanga umusaruro

Avuga ko imiti batera ku bihingwa bayikora mu muravumba, imibirizi, urusenda, umwenya n’ibindi bimera bivura abantu, kandi uwo muti ukora nta ngaruka ku bihingwa kandi ukarwanya ibyonnyi.

Agira ati "Imana irema paradizo, yashyizemo umurima witwa Eden weraga udahinze, niho twahereye dukura uburyo duhingamo tutanyeganyeza cyane ubutaka, bukagumana umwimerere wabwo kuko guhinga ucukura niho hava isuri bitewe n’uko uba wangije ubutaka".

Akomeza avuga ko umusaruro uboneka uhagije nk’uboneka ahakoreshejwe ifumbire mvaruganda, kandi byoroshye kwihaza mu biribwa no kurwanya indwara zishobora guterwa n’ibinyabutabire.

Umuti bakoresha barawikorera bakongeramo n'urusenda
Umuti bakoresha barawikorera bakongeramo n’urusenda

Guhinga mu buryo bw’Imana bikoreshwa ku mboga n’ibinyamisogwe, ibigori n’indi myaka itari ibinyabijumba kuko byo bisaba kumena ubutaka bishoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubu buryo buzatezwa imbere, kuko mu Murenge ya Cyeza na Kabacuzi bwakoreshejwe, bigaragara ko imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba myiza.

Ubuyobozi bwa FH/Rwanda bwatanze ayo mahugurwa, bugaragaza ko hari icyizere cy’uko abahinzi bamaze gusobanukirwa n’uburyo bazakomeza kubyaza umusaruro ibyo bamaze imyaka itanu bahugurwamo. Kugira ngo batazasubira inyuma, hakaba harashyizweho abajyanama bazakomeza kwita ku matsinda y’abaturage akora ubwo buhinzi n’ibindi bize.

Umuti ukoze mu miti gakondo bisanzwe bivura niwo bakoresha mu kurwanya ibyonnyi
Umuti ukoze mu miti gakondo bisanzwe bivura niwo bakoresha mu kurwanya ibyonnyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzaduhe nimero zabo natwe baduhugure kuri ubwo buryo bityo natwe butugereho. Ndabona ari bwiza cyane.murakoze.

Karemera Vdaste yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Iyo usomye neza muli Intangiriro igice cya 2,imirongo ya 10-14,Eden yabaga muli Eastern Turkey,aho Rivers Euphrates na Tigris zikomoka.Archeology ihamya ko Eden yabayeho.Yali Paradizo.Nkuko bible ivuga,isi yose izaba paradizo,iturwe gusa n’abantu bumvira imana.Kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Hanyuma ikazura abapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.It is a matter of time.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 6-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka