Kuri uyu wa Gatandatu i Shyorongi aho ikipe ya APR FC ikunda gukorera umwiherero ikanahakorera imyitozo, habaye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza umwaka ushize, banerekana abakinnyi bashya batandukana iyi kipe yasinyishije izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Aba bakinnyi berekanywe ni Clement Niyigena wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Christian (AS Kigali, Fabio Nkundimana (ESPOIR FC), Ramadhan Niyibizi (AS Kigali), Ishimwe Fiston (Marine FC, Taiba Mbonyumwami (ESPOIR FC) na Uwiduhaye Aboubacar wakiniraga Police FC Rwanda.


Mu bahembwe, umukinnyi ukiri muto witwaye neza yabaye umunyezamu Ishimwe Pierre, hahembwa abakinnyi babiri ari bo Mugisha Gilbert na Mugunga Yves aho buri wese yabashije gutsinda ibitego bitandatu.

Ruboneka Bosco yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2021-2022, umutoza Adil Erradi Mohamed ashimirwa uko amaze iminsi yitwara, naho umwana witwa Fred ahembwa nk’umufana ukiri muto.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi bacu turabemera cyane