Croatia: Impanuka yahitanye 12 abandi 32 barakomereka

Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka bose uko ari 32, bose bakomeretse, 19 muri bo bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye cyane.

Rwari urugendo rwateguwe n’itsinda ry’abantu bibumbiye mu cyitwa ‘The Brotherhood of St Joseph Catholic group’ hakaba hari harimo n’Abapadiri batatu ndetse n’Ababikira batandatu. Bari mu rugendo rugana ahitwa i Medjugorje, ahantu hakunze gusurwa n’Abakirisitu Gatolika muri Bosnia.

Ni impanuka yabaye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine (05:40) za mu gitondo ku isaha yo muri Croatia, ni ukuvuga saa 04:50 ku isaha ngengamasaha ya ‘GMT’, ubwo imodoka yarengaga umuhanga ikagwa muri ruhurura.

Abaguye muri iyo mpanuka harimo abakomokaga muri Poland, Minisitiri w’Ubutabera wa Poland ndetse n’Umushinjacyaha mukuru wa Poland, basabye ubushinjacyaha bw’ahabereye impanuka gutangiza iperereza ku mpamvu yaba yateye iyo mpanuka.

Mbere byari byavuzwe ko ari abantu 11 bapfuye, ariko nyuma haza kwiyongeraho undi umwe wapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Gihugu cya Croatia, Davor Bozinovic yagize ati," Bamwe mu bagenzi bakomeretse, baracyarimo kurwanyarwanya ngo barebe ko bakomeza kubaho".

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa wa Poland yavuze ko bikekwa ko umushoferi w’iyo modoka we atari mu bapfuye, ariko ngo ntiberemezwa neza.

Minisitri w’intebe wa Croatia, Andrej Plenković abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yagize ibyago byo kubura ababo. Yongeyeho ko abashinzwe gutanga serivisi z’ubutabazi bwihuse barimo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gutanga ubufasha.

Uwo mujyi muto wo muri Bosnia witwa Medjugorje urazwi cyane mu Gihugu cya Poland, aho byatangajwe ko hari abana baho bigeze kubonekerwa na Bikiramariya mu ya za 1980.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka