Babonye urubyaro nyuma y’imyaka 16 bashakanye

Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.

Hategekimana Thomas n'uwo bashakanye
Hategekimana Thomas n’uwo bashakanye

Uyu mugabo ugize imyaka 62, avuga ko abantu benshi bibwira ko Korali Abagenzi itakibaho, kandi nyamara itarigeze izima burundu nubwo mu baririmbyi bayo harimo batanu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ikongera ikisuganya kugeza na magingo aya.

Abantu babamenye cyane mu bihe byabanjirije Jenoside (1990-1994), Televiziyo y’u Rwanda imaze igihe gito itangiye, bityo n’indirimbo zabo za mbere zitangira kwamamara, no kuri Radiyo Rwanda zigakunda gusabwa by’umwihariko ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barisuganyije bongera kuririmba, banahimbira indirimbo bagenzi babo bishwe muri Jenoside bayita ‘Twibuke Abacu’, na nyuma yaho barakomeza bahimba izindi nshya mushobora gusanga kuri YouTube yabo yitwa Abagenzi Choir Muhima.

Mu baririmbyi barenga 15 bari bagize Korali, abishwe muri Jenoside ni batanu barimo ba nyakwigendera Semana Jason wari umuyobozi wa Korali, Nyiransengiyumva Rebecca, Ryivuze Esther, Ngabonziza John na Semanywa Justus.

Korali Abagenzi yatangiye mu 1978 itangirwa n’abagabo batatu barimo bakuru ba Hategekimana Thomas na we aza kwifatanya na bo mu 1980, batangira baririmba ari abagabo gusa kugeza mu 1986 ari bwo hatangiye kwinjiramo ab’igitsina gore barimo n’abo bashakanye.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, avuga ku mavu n’amavuko ya Korali Abagenzi n’amateka ye bwite nk’umuhanzi, umuririmbyi n’umutoza akaba n’umudozi wo mu rwego rwo hejuru, Hategekimana Thomas yaduhishuriye ko we n’uwo bashakanye ndetse banaririmbana, babonye urubyaro nyuma y’imyaka 16 bashakanye.

Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abagenzi choir Thomas family hamwe n’itorero ry’Imana rya rindi ritatagaragara bambaye inyenyeri byinshi kandi bamaze gusinyirwa burundu ijuru na Kristo.

Tensiya Manasseh yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Bamwe muri iyo korari ni inkebebe bakusanyije inkunga yo gufasha abana bacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi 1994 batuye KUCUKIRO, MASAKA, GAKO muri village yitwa Hope village imazekungwira barayirya Abana babura aho babariza ntibakajye bihisha mumurimo w’Imana ngo bakore ubusambo, ibi babikoranye nikigo kimari kitwa Goshen kuko kwikubitiro iki kigo cya cyatanze asaga miliyoni nayo menya barayariye cg iki kigo cyarayagumanye

MISIGARO Theogene yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Yabaye intwari numufashawe

Nsengiyumva Theophire yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka