Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03/08/2022, ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze kwakira abakinnyi babiri bakinaga hanze y’u Rwanda, ndetse bakaba banatangiye imyitozo muri iyi kipe kuri Stade ya Kicukiro.

Abo bakinnyi ni rutahizamu witwa Nanbur Gabriel Nannim wakinaga mu ikipe yo muri Nigeria, ndetse na Eloundou Ngono Fernand Guy Herve ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yakiniraga ikipe ya Union Douala yo muri Cameroun.
Eloundou Ngono Fernand Guy Herve Union Douala




Nanbur Gabriel Nannim ukomoka muri Nigeria




Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko ibahaye ikaze mu ikipe, aho amakuru ava muri iyi kipe yemeza ko buri wese yaraye asinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Kugeza ubu abakinnyi bamaze iminsi bayikoramo imyitozo barimo Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, na Habimana Hussein bakiniraga ikipe ya Rayon Sports, ntibiratangazwa niba nabo baramaze gusinya.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|