Rubavu: Ahaheruka kubera impanuka habereye indi

Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.

Ababonye iyi mpanuka babwiye Kigali Today ko Coaster yamanukaga ijya mu mujyi wa Gisenyi yari ifite umuvuduko mwinshi ihura n’ikamyo izamuka, umushoferi ahitamo kuyegeka haruguru y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ariko ntawe yahitanye naho abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi CSP, Dr Tuganeyezu Ernest, yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ntawe yahitanye ko n’abakomeretse bavuwe ndetse bagataha.

Yagize ati: "Impanuka yakomerekeje abantu bane byoroshye uretse umwe bisa n’ibikomeye, abakomeretse bavuwe ndetse bamwe batashye."

Impanuka ya Coaster yabereye ahazwi nko kwa Gacukiro. Ni muri metero nkeya uvuye ahaherutse kubera impanuka ya Virunga n’ikamyo ya Rubis.

Umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukunze kubonekamo impanuka z’imodoka bitewe no kubura feri.

Kubera impanuka nyinshi ziterwa n’imodoka zikorera imizigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwateganyije gukora undi muhanda unyura ku murenge wa Rugerero ugatunguka mu mujyi wa Gisenyi, aho byateganywaga ko wo utamanuka cyane bikaba byagabanya impanuka ziterwa n’imodoka zikorera imizigo.

N’ubwo uyu muhanda ubu watangiye gukorwa, ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga byikorera imizigo kubanza guhagarara no kugenzura ibinyabiziga mbere yo kwinjira mu mujyi wa Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Jah bless if no one lost his or her life like in previous accident but we need another road pass in Rugerero Sector in order to reduce accidents occur there to Gacukiro’s way

Asiimwe Felix yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Jah bless if no one lost his or her life like in previous accident but we need another road pass in Rugerero Sector in order to reduce accidents occur there to Gacukiro’s way

Asiimwe Felix yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ubuyobozi bw’akarere nibudufashe kwihutisha ikorwa ry’uriya muhanda wa Kabiri uri gukorwa kdi none abatwara ibinyabiza by’ubwikorezi bage babigenzura Umunsi k’uwundi.

BIKORIMANA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ubuyobozi bw’akarere nibudufashe kwihutisha ikorwa ry’uriya muhanda wa Kabiri uri gukorwa kdi none abatwara ibinyabiza by’ubwikorezi bage babigenzura Umunsi k’uwundi.

BIKORIMANA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Nukuri birakwiyeko uria muhanda bawujyenzura cyane cg traffic police ikahaba cyane twihanganishije abakomerecyeye mwiyo manuka

Iradukunda emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Amen ntakindi narenzaho ntanubwo nakirirwa ndangiza inkuru.Niba hari ukundi mwabihinduye mwaba muntengushye Yesu ni Muzima!

Flora yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Abashakashatsi bashishoze barebeko aho hantu batari umuzimu

Singirankabo modeste yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka