IGP Dan Munyuza yagiriye uruzinduko muri Eswatini

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko muri Eswatini aho yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini. Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini.

IGP Dan Munyuza yitabiriye uyu muhango ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini witwa Tsitsibala William Dlamini, aho bizihiza imyaka 115 ishize Polisi ya Eswatini ishinzwe, no gusoza amasomo ku nshuro ya mbere y’abanyeshuri b’Abapolisi 27 bahawe impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’umwuga w’igipolisi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini.

Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwanditse ko Umwami wa Eswatini, Mswati III ari we wayoboye umuhango wo kwizihiza uyu munsi ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Cleopas Sipho Dlamini, abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma ya Eswatini, abadipolomate, abahagarariye Polisi y’u Rwanda, iya Afurika y’Epfo, iya Botswana, Mozambique ndetse n’iya Zambia.

Umwami Mswati III yasabye abaturage bose bo muri Eswatini gufatanya na Polisi kugira ngo amategeko n’umutekano bikomeze guhoraho hagamijwe kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri Eswatini.

Polisi y’u Rwanda n’iyo mu bwami bwa Eswatini bagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka