Arasaba kurenganurwa: Dipolome ye yasohotse iriho amazina y’undi muntu

Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), yasohotse iriho amazina y’undi muntu utarigeze yiga no ku kigo yigagaho, akajya kubikurikirana mu Kigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), ariko ntigikemuke none ubu ngo abo barangirije rimwe amashuri yisumbuye, bamaze amezi abiri biga muri Kaminuza, we atiga.

Manirumva amaze iminsi yiruka mu kibazo cya dipolome ye yasohotse iriho amazina y'undi muntu
Manirumva amaze iminsi yiruka mu kibazo cya dipolome ye yasohotse iriho amazina y’undi muntu

Manirumva avuga ko yize ku kigo cyitwa ES Rurama, giherereya mu Karere ka Ngoma. Yize mu ishami ry’indimi, akaba yarakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri Nyakanga 2021, amanota asohoka mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Nk’uko Manirumva abisobanura, amanota asohotse nta kibazo cyari kirimo, kuko yarebaga amanota ku rubuga rwa NESA, ashyizemo nomero ya ‘code’ akayabona aho ngo yari afite 46 kuri 73. Ukurikije uko babibaze muri uwo mwaka w’amashuri, yari afite buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza kuko ngo bafatiye kuri 43.

Nyuma ngo yaje gufata agapapuro kariho ayo manota ye ajya gusaba Kaminuza(UR),aho ngo yifuzaga kwiga ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza. Ishuri ryaramwanditse rinamuha icyo bita ‘reference number’ nyuma akurikizaho gusaba inguzanyo muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) kuko ari yo icunga ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza.

Kuri BRD, ngo yatanze ‘code’ bayishyira muri ‘system’ ngo barebe amanota yagize mu kizamini cya Leta, nyuma abwirwa ko harimo ikibazo kuko iyo ‘code’ igaragaraho amazina y’undi muntu utari we, bityo ngo bishoboka ko baba bayihuriyeho ari babiri.

Manirumva yagize ati “Nahise numva ko harimo ikibazo, ariko ntegereza ko dipolome ziza ngo ndebe, zije ntungurwa no kubona hari undi munyeshuri waje kuri ya ‘code’ nakoreyeho, amanota aza yanditse ku wundi muntu”.

Manirumva akimara kubibona atyo, ngo yahise asaba urupapuro ku kigo yizeho, rugaragaza ko yize kuri icyo kigo, arushyira hamwe n’amanota yari yabonye yagaragaraga ku rubuga rwa NESA ibizamini bigisohoka kuko yari ayafite ku rupapuro, byose abijyana kuri NESA ngo bamufashe gukemura icyo kibazo.

Ageze kuri NESA, babanje gusa n’abamuhanahana, umwe akamwohereza ku wundi, nyuma uwo bamwoherejeho bwa nyuma ngo witwa ‘Alfred’ kuko nta rindi zina rye azi, ngo yamubwiye ko agiye kubikurikirana bigakemuka vuba, ndetse amuha na nomero ya telefoni yajya ahamagaraho abaza aho bigeze, kuva ubwo ngo uko ahamagaye, kuri NESA bamubwira ko bitarakemuka, we akumva ari akarengane kuko hashize amezi arenga abiri atanze ikibazo cye.

Kigali Today yavuganye kuri Telefoni n’uwakiriye Manirumva muri NESA, witwa Renzaho Alfred, avuga ko koko yakiriye Manirumva, ndetse ko n’ikibazo cye yagitanze muri raporo, ku buryo ngo gishobora gukemuka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Uwo munyeshuri naramwakiriye, mu minsi ishize, namutanze muri raporo, kuko dipolome zikorerwa ahandi. Ubu hari icyiciro cya mbere cya dipolome zari zagize ibibazo zasohotse zigera kuri 400, ubwo abo ni abari bagaragaje ibibazo byabo guhera muri Mata kugeza muri Kamena 2022. Ubu rero hari n’urundi rutonde rw’abandi bagaragaje ibibazo byabo nyuma y’icyo gihe, rwagiye kandi na we arimo ku buryo twizeye ko dipolome izasohoka muri izo zizaza”.

Renzaho avuga ko nta gihe kinini gishize yakiriye ikibazo cya Manirumva, kuko ubu ngo hashize nibura ibyumweru bitatu, ariko ngo aratekereza ko bitazarenga ukwezi kwa Kanama ikibazo cye kidakemutse.

Yagize ati “Ntibizarenza uku kwezi kwa munani ikibazo cye kidakemutse, nibirenza itariki 7 Kanama 2022, azahamagare yumve aho bigeze. Gusa iyo ikibazo cyabaye nka gutyo, ntabwo biba ari amakosa ya NESA, ahubwo abanyeshuri baragenda bakiyita amazina, byagera mu kizamini bikagorana kubihuza, ugasanga amazina umwana yitwaga akora P6, cyangwa ‘Tronc-commun’, ageze muri S6 yongeyemo akandi kantu katari karimo, katari no ku ndangamuntu, ugasanga amanota asohotse arimo ibibazo, cyangwa se ntanasohoke, kubera amakosa yaje mu myirondoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nukuri Hari abantu benshi bafite ibibazo bba bitaraturutse mumakosa yabo nkuko babivuga ariko ugasanga abakabikemuye barerega abafite ibibazo Kandi wowe hejuru yamakosa utagizemo uruhare urenzaho umwanya wawe ndetse namafrenga ukajya gukosoza byarangira ugasanga baraturerega ibi bigomba guhinduka

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ibibazo bihari nibyinshi nkubu twarangije 2017 Ur huye cumpus ariko batwimye diplome zacu mudufashe natwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ibibazo bihari nibyinshi nkubu twarangije 2017 Ur huye cumpus ariko batwimye diplome zacu mudufashe natwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza mubyukuri uyu musore bakurikirane ikibazo cye vuba arababaje birababaza gukora nuhembwe Kandi warakoze cyane

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

abanyeshuli benshi bafite ibyo bibazo ndetse njye nzi nuwayibonye 2020 irimo ikosa inyuguti imwe kwizina nubu kubikososora byaranze na bourse byararangiye hafi ahantu hose byaranze mumurenge byaranze muli Nida byaranze no kwiga byaranze yarabyakiriye ajya guhinga.nuko abantu nyine babura amahirwe mubuzima bwabo

lg yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mubyukuri pe uyu musore arenganurwe vuba,abomasoreje rimwe nakomeje kwiga,abandi bari mukazi naho we ameze nkutarigeze yoga. Abakoz bo muri office sinzi impamvu bakunda kurerega ababagana,ntibite kukibazo uburemere gifite n’urugendo umuntu abayakoze. Nawe ni umwana w’igihugu nahamwe amahirwe yo kwiga nkabandi kuko yarabikoreye. Murakoze!

Samuel yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka