Muhire Kevin yasinyiye Yarmouk y’umutoza Jorge Paixao

Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixo yavuze ko Muhire Kevin yamaze no kugera muri Kuwait.

Yagize ati "Yego ni byo, Muhire Kevin yageze muri Kuwait uyu munsi gukina muri Yamrouk."

Muhire Kevin yari kapiteni wa Rayon Sports
Muhire Kevin yari kapiteni wa Rayon Sports

Ibi bije nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe ngo ayifashe mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Ikipe ya Yamourk Muhire Kevin yerekejemo 2021-2022 yamanutse mu cyiciro cya kabiri kuko muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Kuwait league ikinwa n’amakipe 10, aho yabaye iya 9 ifite amanota 12 mu mikino 18 ikinwa.

Muhire Kevin wasinye amasezerano y’umwaka umwe, akazawukina mu cyiciro cya kabiri cyitwa Kuwait Division One gikinwa n’amakipe atanu.

Muhire Kevin yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe
Muhire Kevin yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe

Ikipe ya Yarmouk biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha izakorera umwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu gihugu cya Misiri.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muhirekeve ndamwemera cyimwenaonana umunyakameroon

kabera jabosc yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka