Abiba insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bahagurukiwe

Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga abagura n’abagurisha ibyo bikoresho mu rwego rwo guhangana n’ubwo bujura.

Ni amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amabwiriza y’ubuziranenge mu kurengera umuguzi (RICA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gutanga umurongo ngenderwaho muri ubwo bucuruzi hacibwa akajagari.

RICA n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira ibyaha, ku wa Gatatu tariki 04 Kanama 2022, bagiranye inama n’abacururiza mu Karere ka Musanze ibyuma by’ikoranabuhanga byakoreshejwe, basobanurirwa iryo bwiriza ryamaze gusohoka mu igazeti ya Leta muri Nyakanga 2022.

Mugisha Geoffrey, Umukozi wa RICA, yavuze ko iryo bwiriza rishyiraho umurongo ngenderwaho muri urwo ruhererekane rw’ubucuruzi, bireba umuntu uri mu bucuruzi ushaka kubujyamo n’ubusanzwemo, iryo bwirizwa rikamusaba gukora ubucuruzi bwanditse mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira aho ubarizwa, gusigarana umwirondoro w’uwo muguze n’ibindi.

Abacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze batashye biyemeje guhashya abajura
Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze batashye biyemeje guhashya abajura

Ati “Iryo bwiriza risaba umucuruzi kuba ubucuruzi bwe bwanditse mu buryo bwemewe n’amategeko, kuba ufite aderese y’aho ukorera mu buryo buzwi kandi bugaragara, mu rwego rwo korohereza inzego z’umutekano gufata igikoresho cyibwe n’uwacyibye, bigafasha kandi umuguzi kubona aderese z’aho yaguze igikoresho mu buryo bumworoheye”.

Uwinjira muri ubwo bucuruzi abanza kwandika asaba uburenganzira bumwemerera kubujyamo, usanzwe muri uwo mwuga akagaragaza urutonde rw’ibyo acuruza kugira ngo hagenzurwe neza niba icyo gicuruzwa yarakiranguye mu buryo bwemewe n’amategeko.

ACP Toussaint Muzezayo ukuriye ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko impamvu y’ayo mabwiriza ari uburyo bwo gukumira ko ubwo bucuruzi bukomeza gukorwa mu kajagari, bitiza umurindi ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga bumaze gufata indi ntera, dore ko bikurura abantu benshi mu bujura kubera ko ujya kwiba aba yizeye isoko.

ACP Toussaint Muzezayo yabasabye kwitwararika bakubaha ibikubiye muri ayo mabwiriza
ACP Toussaint Muzezayo yabasabye kwitwararika bakubaha ibikubiye muri ayo mabwiriza

Yasabye abakora ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe kubahiriza ayo mabwiriza mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abajura, anabibutsa ko uzafatanwa ibyo bikoresho yabiguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko azafatwa nk’umufatanyacyaha.

Muri iyo nama, abakorera ubwo bucuruzi mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko mu isoko rikuru rya GOICO aho ubwo bucuruzi bwiganje, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mbogamizi muri ubwo bucuruzi bwabo.

Bamwe bagiye bagaragaza ko bagiye bafungwa bitewe no gufatanwa ibikoresho bagiye bagura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bemeza ko amabwiriza aje kubarengera kandi biyemeza kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya abajura b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga.

Inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye z'umutekano
Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’umutekano

Umwe muri bo witwa Rwemarika Juma yagize ati “Uyu ni umunsi udushimishije cyane, kuko twasanze inzego bwite za Leta zidutekerezaho, kubera ko akazi kacu twajyaga tugakora mu kajagari. Uyu munsi babihaye umurongo ni ibintu bifite icyerekezo, twagiraga imbogamizi z’abantu b’abatekamutwe.

Arongera ati “Umuntu akaza akakugurisha flat mu kanya ukabona undi araje ati iki kintu ni icyanjye wakurikira ugasanga ni umugore n’umugabo bize umugambi wo kwambura, hari ababituzanira babyibye ugasanga abaturage baririrwa barira, turakurikiza amabwiriza twigishijwe arimo kubanza gufata umwirondoro w’abaza kutugurisha ibikoresho, wasangaga tutabyitaho cyane ariko kubera ko Polisi yatweretse ko ituri hafi tugiye gufatanya guhashya ubwo bujura dutanga amakuru”.

Mukeshimana Asma ati “Nshuruza flat zakoze nkanazikanika, hari ubwo batuzaniraga ibikoresho ntitubanze kubishakira amakuru tugapfa kugura kandi babyibye, ariko ubu tugiye kujya dufata umwirongoro we tubaze aho icyo kintu yagikuye ni biba ngombwa tubaze na Mudugudu, twirinde ubujura”.

Abo bacuruzi bavuga kandi ko iryo bwiriza rije kubarengera, ku buryo nta bihombo bazongera kugira, aho bajyaga bafatanwa ibikoresho byibwe akaba aribo baryozwa icyaha.

Bimwe mu bikoresho birebwa n’iryo bwiriza ryo kuwa 07/07/2022, harimo Television, Telefoni, firigo, Camera, ipasi, radio, dekoderi, computer, indangururamajwi, ibikoresho by’umuziki, insinga z’amashanyarazi n’ibindi.

Superintendent Alex Ndayisenga Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga iryo bwiriza rigiye gufasha Polisi mu kazi kayo ka buri munsi, mu gihe habaye ubujura hakamenyekana uwaguze n’uwagurishije ndetse n’inkomoko y’igikoresho cyibwe, mu gutahura abakora ubwo bujura.

Ayo mabwiriza asaba umuntu ugiye gutangira cyangwa usanzwe akora umwuga w’ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari bishya, gusaba uruhushya rutangwa na RICA.

Usaba urwo ruhushya yishyura 5000 FRW yo kwiga idosiye akongera akishyira 10000FRW agahabwa urushushya rumara imyaka ibiri, rumwemerera gukora uwo mwuga.

Ibihano bigenewe uwarenze kuri ayo mabwiriza biva ku mafaranga ibihumbi 50 kugeza kuri 200,000FRW, hakaba n’ubwo bizamutse bikagera kuri miliyoni ebyiri bitewe n’uburemewe bw’icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABOBAJURANIBAFATIRweingamba

NIYONSENGADIYANE yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka