Iraq: Abakozi bahawe konji kubera ubushyuhe bukabije

Abakozi ba Leta mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Iraq, bahawe umunsi w’ikiruhuko, kubera ko igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikarenga dogere 50 (0C), nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ndetse na mpuzamahanga.

Imijyi myinshi yo muri Iraq yashyizwe imbere ku rutonde rw’ahantu hagize igipimo cy’ubushyuhe kurusha ahandi ku Isi, ku munsi w’ejo tariki 4 Kanama 2022.

Kubera izo mpamvu, nibura mu ntara 10 zo muri icyo gihugu cya Iraq, akazi kasubitswe ku bakozi ba Leta kubera ubwo bushyuhe bukabije. Igipimo cy’ubushyuhe muri icyo gihugu ngo cyatangiye kuzamuka cyane muri Nyakanga 2022 mu matariki yo hagati, kandi n’ubu ngo gikomeje kuzamuka.

Kuzamuka kw’igipimo cy’ubushyuhe, si ikintu kidasanzwe muri Iraq, kuko icyo gihigu ngo kiba mu hantu hashyuha ku Isi, ariko abaturage bavuga ko bigenda birushaho.

Mu Majyepfo y’icyambu cya Basra, by’umwihariko igipimo cy’ubushyuhe cyarazamutse bikabije none ubu ngo abakozi ba Leta batangiye ikiruhuko.

Ikindi kibazo cyatumye hafatwa uwo mwanzuro wo gutanga konji ku bakozi ba Leta, ni uko ngo umuriro urimo kubura kenshi, bigatuma ibikoresho bigenewe gutanga umuyaga (air conditioning) akenshi biba bitarimo gukora.

Umuryango w’Abibumbye (UN), washyize igihugu cya Iraq ku rutonde rw’ibihugu byagezweho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka