Nyagatare: Polisi yafashe litiro zirenga 130 za kanyanga

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafatanye uwitwa Mukurizehe Damascene litiro 40 za kanyanga naho izindi 98 zifatirwa mu Mirenge ya Matimba na Karama, abari bazizanye bariruka.

Uyu Mukurizehe Damascene yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Rwebishorogoto Akagari ka Gasinga Umurenge wa Rwempasha kubera amakuru yari yatanzwe n’abaturage.

Litiro 58 zafatiwe mu Murenge wa Matimba ziri mu macupa y’amazi naho izindi 40 zifatirwa mu Mudugudu wa Rutoma Akagari ka Ndego Umurenge wa Karama, aha hombi ariko akaba nta n’umwe wafashwe kuko babonye Polisi bakubita hasi ibyo bari bikoreye basubira mu Gihugu cya Uganda aho bari bazikuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, ashimira abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bagatanga amakuru kugira ngo ababyinjiza mu Gihugu bafatwe batarabigeza mu baturage.

Ati “Turashimira abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakaduha amakuru hakiri kare, turashishikariza n’abandi gutera iyo ntambwe bakadufasha tukabica mu Gihugu kugira ngo tubeho neza tuzira ibiyobyabwenge.”

SP Twizeyimana yavuze ko Akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba kagaragaramo Kanyanga bitewe n’uko kari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Ati: “Ibikorwa by’ubucuruzi bwa Kanyanga mu Karere ka Nyagatare cyane cyane mu Mirenge yegereye Igihugu cya Uganda bukorwa n’itsinda ry’abantu biyise Abarembetsi cyangwa Abafutuzi ariko ubwo abaturage batangiye kudufasha bitarabageramo hari ikizere ko bizacika burundu.”

Mukurizehe wafashe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwimiyaga mu gihe hagitegerejwe ko agezwa imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka