Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zakuye mu maboko y’ibyihebe abasaga 600

Kuva muri Mata uyu mwaka hatangira ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru y’akarere ka Macomia.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku wa kabiri tariki 02 Kanama 2022, bwatangaje ko ibyo bikorwa by’ubutabazi byakozwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe muri Mozambique, zifatanyije n’iz’icyo gihugu ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu muri Mozambique (IS-MOZ), nyuma yo kugabwaho ibitero simusiga n’Ingabo zihuriweho, yahungiye mu gace ka Nkoe na Nguida mu karere ka Macomia, ariko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC ziracyakomeje kubakurikirana aho bajya hose.

Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 y’amavuko, wari umaze umwaka yarashimuswe n’ibyo byihebe mu ishyamba rya Catupa, yashimiye ingabo zihuriweho zamutabaye anashimira ubutwari bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, zamwijeje kugarura umukobwa we wasigaye mu maboko y’ibyo byihebe.

Kuva muri Nyakanga 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado, mu gutanga ubufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isabukuru nziza kuri madamu kagame

Felix yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka