Menya agaciro k’Umuganura

Kwizihizwa umunsi w’Umuganura mu Rwanda ni uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.

Tariki ya 5 Kanama buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Umuganura. Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko, kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Uwiringiyimana Jean Claude, umuyobozi wungirije w’Intebe y’Inteko y’Umuco, avuga ko Umuganura ari imibereho y’Abanyarwanda kuva kera kuko bose bawizihizaga baganura ibyo bejeje.

Ati “Umunsi w’Umuganura waturukaga ku muco w’Abanyarwanda bakajya gusangira n’Umwami ibyo bejeje, bakomora ku mbuto yabahaye”.

Iyo igihe cyo guhinga cyageraga Umwami ni we watangaga imbuto, abaturage bakajya kuyihinga, harimo kubiba amasaka no gutera ibindi bihingwa bitandukanye.

Iyo mbuto Umwami yatangaga niyo babanzaga guterwa mu gihugu, aribyo bitaga guturutsa imbuto.

Icyo gihe rero habagaho gusangira ibyo bejeje ndetse umwami akongera kubaha indi mbuto, bazahinga igihe kigeze.

Uwiringiyimana avuga ko mu gihe cyo hambere uko Umuganura wakorwaga, habagaho kuganura no kuganuzanya ku byo Abanyarwanda bejeje. Abari bashinzwe uwo muhango bitwaga Abiru.

Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana i Bwami, Umwami yafataga umwuko akavuga umutsima afatanyije n’Umwamikazi n’Umugabekazi, bakarya bakanywa, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hagakurikira ibirori by’igitaramo cy’imihigo.

Uwiringiyimana avuga ko muri iki gihe ntaho bitaniye n’ibyakera kuko Umuganura ari ubusabane bw’imiryango no kuganura ku byo bejeje.

Ni igihe kandi cyo kuganira bishimira ibyagezweho ndetse no guhiga ibyo bagomba gukora umwaka utaha.

Ati “Ubundi mu miryango ntabwo ku munsi w’Umuganura haburaga inzoga y’ikigage, ntihabura urwaga rw’ibitoki ndetse n’ibiryo bitetse Kinyarwanda, abantu bagasabana bakaganuzanya”.

Muhizi Eugene ni umusore w’imyaka 32, avuga ko Umuganura kuri we uvuze kuganura ibyo yejeje haba mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke ariko asanga gukomera kuri uyu muhango ari ugusigasira umurage w’u Rwanda, kuko Umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’Igihugu.

Nsanzabera Jean de Dieu, Umushakashatsi ku muco, amateka n’ururimi, avuga ko Umuganura wa Kera n’uw’iki gihe ari bimwe kuko byose byakorwaga bishimira ibyagezweho, ndetse bakanateganya ibyo bagomba gukora umwaka utaha.

Ati “Umuco ni umwe mu Banyarwanda, kuganura ku byo twejeje, no gutegura ibyo tuzakora”.

Ku munsi w’Umuganura abantu bubatse nibwo bashyiraga ababyeyi babo ibyo bejeje bakabaganuza, cyane cyane ibikomoka ku musaruro w’amasaka, ariko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo gusangira no kunywa gusa, kuko hakorwa n’igenamigambi ry’ibizakorwa mu mwaka utaha. Haba mu buhinzi, mu bworozi, mu buzima, ndetse no mu yindi mibereho y’Abanyarwanda babamo mu buzima bwa buri munsi.

Nsanzabera avuga ko ku Banyarwanda Umuganura ukubiyemo ibikorwa byinshi bamaze kugeraho mu byiciro bitandukanye, bareba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu ngeri zose z’abatuye Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka