Sobanukirwa ‘Helicobacter Pylori’, virusi ifata igifu ikaba yanatera kanseri

Helicobacter Pylori ni virusi yibasira igifu ku buryo iyo itavuwe neza, iri mu byateza umuntu ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.

Udusebe two mu gifu ku wafashwe n'iyo ndwara
Udusebe two mu gifu ku wafashwe n’iyo ndwara

Iyi ndwa uburyo yandura bica mu mazi no mu biryo byanduye iyo virusi. Iyo umuntu ayirwaye ntakarabe intoki neza ndetse ntanasukure ibyo akoresha, biroroshye kuyanduza abandi babana mu rugo mu gihe bifashishije bya bikoresho.

Urubuga healthline.com ruvuga izindi nzira iyi ndwara ishobora kwanduriramo, ko no mu gusomana hagati y’abantu babiri igihe umwe ayirwaye, ashobora kwanduza mu genzi we.

Umuntu urwaye iyi ndwara bashobora kuyipima bakayisanga mu maraso no mu musarani.

Biroroshye cyane kuyandura igihe wifashishije igikoresho cyakoreshejwe n’umuntu urwaye iyi ndwara kitasukuwe neza, ndetse no kuba wanywa amazi yandujwe n’iyi virusi.

Iyi ndwara ishobora gutera igifu gupfuka ubwoya bwacyo, ndetse ikaba yatuma kizana udusebe duto bigatuma uyirwaye agira uburibwe bukabije.

Iyo umuntu amenye ko yanduye iyi virusi akivuza kare, igifu gishobora gukira neza ariko iyo yatinze kwivuza gishobora kwangirika cyane ndetse agakurizamo kurwara kanseri y’igifu.

Iyi ndwara kandi umuntu ashobora kubana nayo ntabimenye bitewe n’ubwirinzi bw’umubiri, akazajya kwa muganga yaramaze kwangiza igifu.

Iyi ndwara iyo yagaragaye iravurwa igakira kandi neza, igihe uyirwaye yafashe imiti neza kandi agakurikiza inama za muganga.
Urubuga healthline.com rugaragaza bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye Helicobecter Pylori, ni ukumva ufite isesemi, gutakaza ubushake bwo kurya, kunanuka, kuruka no kumva uribwa mu gifu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryemeza ko kanseri y’igifu ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo bimwe mu byo abantu barya cyangwa banywa, harimo n’ibintu bishyirwa mu biryo ngo bishobore kubikwa igihe kirekire, ibyongerwa mu binyobwa ngo bigire amabara meza, itabi, inzoga, ariko cyane cyane igaterwa ahanini n’agakoko ka bagiteri kitwa Helicobacter pylori.

Iyo kanseri y’igifu yageze kure bivuga ko iba yararenze mu gifu igafata n’ibindi bice nko mu bihaha cyangwa mu mwijima. Icyo gihe kuyivura burundu ntibiba bigishobotse. Ariko iyo ikiri mu gifu gusa kirabagwa umurwayi agafata n’imiti ibuza twa turemangingo twa kanseri gukura (chemotherapy), muganga ashobora no kubaga gusa, rimwe na rimwe hakabaho no gushiririza cya kibyimba (Radiotherapy).”

N’ubwo kwirinda Kanseri y’igifu bitoroshye, ikaba itarabonerwa n’urukingo, birashoboka ko umuntu yagabanya ibyago byo kuyirwara hagafatwa ingamba nko kwisuzumisha hagamijwe kumenya uko uhagaze, mu gihe umuntu yibonyeho bimwe mu bimenyetso byayo akihutira kwivuza.

Hari kandi gufata ifunguro ririmo imboga n’imbuto, kwirinda kurya inyama n’amafi byumishijwe hifashishijwe umwotsi cyangwa umunyu, no kwirinda kunywa itabi n’inzoga.

Umurwayi basanganye iyi ndwara bamuha imiti mu gihe cy’amezi 3, akenshi ahabwa imiti ya Antibiyotike (Antibiotic) Claritomicine, Amoxiciline ndetse na Omeplazole cyangwa Pantodenc, nyuma y’ayo mezi asubira kwa muganga gusuzumwa niba yarakize neza, cyangwa yaba agifite iyo virus mu gifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese nkiyo wivuje bagasanga cyaramunzwe byakunda ko gukira neza cg hazamo cancer

Laissa yanditse ku itariki ya: 18-04-2024  →  Musubize

Ntamuti wakinyarwanda uyivura

Isaac yanditse ku itariki ya: 31-03-2024  →  Musubize

Ese umuntu uyirwaye ashobora kubona kunda inyuma habyimbye

Rukundo hirth yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ubwoko bwa Cancer bwa Cancer buhitana benshi ni:Lung Cancer,Stomach cancer,Breast cancer,Colon cancer (iy’amara) na Prostate cancer.Nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga,mu isi nshya izaba paradizo,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Izaturwa n’abantu bumvira imana gusa.

kanani yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka