Iburasirazuba: Basabwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose ubutaka butabyazwa umusaruro bugakoreshwa hagamijwe kuwongera.

Guverineri Gasana yasabye abayobozi gukora ibishoboka ubutaka bukabyazwa umusaruro ukwiye
Guverineri Gasana yasabye abayobozi gukora ibishoboka ubutaka bukabyazwa umusaruro ukwiye

Yabitangaje tariki ya 06 Kanama 2022, ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri wibanda ku kwigira hamwe uko ibibazo bikibangamiye abaturage byakemurwa, iterambere ry’imijyi ndetse no gukoresha neza ubutaka bukarushaho gutanga umusaruro.

Atangiza uyu mwiherero, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abitabiriye umwiherero kwiyungura ubumenyi ariko banashakisha uko bakemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.

Avuga ko Intara y’Iburasirazuba ari ikigega cy’Igihugu inafite ubutaka bugari bwahujwe bwagenewe ubuhinzi ndetse n’ubwagenewe ubworozi.

Abayobozi biyemeje kujya gukemura ibibazo by'ikoreshwa ry'ubutaka
Abayobozi biyemeje kujya gukemura ibibazo by’ikoreshwa ry’ubutaka

Yabasabye kuzasoza umwiherero bamaze gufatira ingamba uko ubutaka bwose budakoreshwa neza bwakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.

Ati “Twabasabye gusubira inyuma bakareba neza ibishoboka byose ari uguhinga neza, guhinga ubutaka bwose, kwitegura iki gihembwe cy’ihinga kugira ngo tuhahinge hose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée avuga ko ubutaka budahinze ahanini ari ibibanza bitarubakwa bakaba bagiye gutanga inama bifashishije ibiro by’ubutaka ibibanza byubakwe ariko n’ubutaka bwagenewe ubuhinzi budakoreshwa ba nyirabwo bagirwe inama.

Agira ati “Tuzafatanya n’ibiro by’ubutaka ibibanza bitubatse byubakwe ariko n’ahari ubutaka bwagenewe guhingwa dusabe ba nyirabwo kubikora abadafite ubushobozi babukodeshe abashoboye kububyaza umusaruro kugira ngo turusheho kugira umusaruro mwinshi.”

Abayobora imirenge ngo bagiye kuganira n'abafite ubutaka budakoreshwa kugira ngo bukodeshwe ababifitiye ubushobozi
Abayobora imirenge ngo bagiye kuganira n’abafite ubutaka budakoreshwa kugira ngo bukodeshwe ababifitiye ubushobozi

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, avuga ko hakiri ubutaka bwinshi bukenewe kubyazwa umusaruro bwaba ubuhingwa ndetse n’ubwagenewe ubworozi.

Ati “Turashaka gushyira imbaraga cyane mu nzuri uburyo zatanga umusaruro uruta uboneka. Birumvikana ni ugushaka uko twakongera inka ariko nanone tukibanda ku zitanga umukamo.”

Mu Karere ka Gatsibo ubutaka bwagenewe ubuhinzi ngo burakoreshwa bwose ariko hakaba hataboneka umusaruro uhagije kuko hari abagihinga mu buryo bwa gakondo. Muri ako Karere ngo hari n’inzuri 23 zidakoreshwa neza, ibi bikaba bigiye kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka