Rubavu: Ibigo by’amashuri yigenga byatangiranye ingamba zibirinda ibihombo

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Rubavu buravuga ko ibyo bigo byatangiranye ingamba zibirinda kugwa mu bihombo nk’ibyo byaguyemo ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Rubavu byashyizeho ihuriro bihuriyemo kugira ngo bikemurire ibibazo hamwe mu rwego rwo kwirinda kongera kugwa mu bihombo hamwe no kongera ijwi mu gukora ubuvugizi ku bibazo bibugarije.

Iri huriro rihuriwemo n’ibigo birenga icumi, rikuriwe n’uwitwa Dusingizimana Zacharie, umuyobozi mukuru w’ ishuri ryitwa House of Children School rifite umwihariko wo kwakira abana bafite ubumuga.

Zacharie Dusingizimana avuga ko bishyize hamwe kugira ngo birinde ibihombo kuko hari ababyeyi bambura ibigo by’amashuri bagahita bimurira abana babo ku bindi bigo, ibi bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibigo byirwanaho mu gushaka amikoro kuko Leta itabifasha.

Agira ati “COVID-19 yageze mu Rwanda ababyeyi badufitiye imyenda, mu bigo byigenga muri Rubavu icyari gifitiwe umwenda muto n’ababyeyi ni miliyoni 7. Ibi byatumye abarimu bacu babaho nabi tudashobora kubafasha. Ubu rero dutangiye twiyemeje gukorera hamwe mu guhagarika abo babyeyi bambura ibigo bimwe bagahita bajya ku bindi kuko bitazabakundira.

Zacharie Dusingizimana avuga ko umunyeshuri ushaka kuva ku kigo ajya ku kindi agomba kujyana urwandiko yandikiwe n’ikigo avuyeho rugaragaza ko nta mwenda yari abafitiye, rukagaragaza n’umwaka yigagamo.

Uyu muyobozi avuga ko ikindi bashyize imbere ari uguca umuco wo gusenyana nk’ibigo aho bimwe byiba abarimu b’abandi ugasanga ibigo bihorana icyuho cy’abarimu beza n’ikibafite kigahorana igihunga ko abandi bari bubatware.

Mukamwiza Antoinette, Umuyobozi w’ Umuryango HAGURUKA ufite ishuri rya Lapromise school na we yavuze kuri uko kwimuka kw’abarimu kwa hato na hato nk’imbogamizi, dore ko ubuyobozi bwirukanye umukozi butubahirije amategeko bugongwa n’amategeko, ariko umukozi utaye akazi akaba ntacyo abazwa.

Ati “Birababaza kuba ufite umukozi mufitanye n’amasezerano y’akazi akayata igihe ashakiye, kumukurikirana bigutwara byinshi ukabireka ahubwo ugahitamo gushaka undi mu gihe wowe umwirukanye amategeko aguhana yihanukiriye.”

Dusingizimana na Mukamwiza bakuriye iri huriro ry’ibigo byigenga muri Rubavu bavuga ko ibigo byiyemeje gukorera hamwe mu kudaha icyuho abarimu bata akazi bajya gushaka akandi mu gihe cy’amasomo.

Bimwe mu byo ibigo byemeranyijwe gutangirana amashuri nyuma y’icyorezo cya COVID-19 harimo ko abanyeshuri bagomba kwishyura mbere kugira ngo ibigo bitazongera kugwa mu bihombo, ibi bikazafasha n’ibigo guhemba abarimu babikorera.

Ihuriro ry’ibigo by’amashuri yigenga muri Rubavu bivuga ko byifuza ko Minisiteri y’Uburezi yafasha ibigo byigenga kubona ibitabo abana bigiramo kuko ibigo bigura ibyo bitabo ku giciro kiri hejuru bigatuma umubare w’abana biga mu mashuri yigenga babona ibitabo byo kwigiramo uba muto.

Bagira bati “Ibaze ko mu gihe Leta ivuga ko buri mwana agomba kugira igitabo, mu bigo byigenga igitabo kimwe gikoreshwa n’abana bane, ibi kandi bijyana no guhindura kenshi ibitabo byo kwigirwamo, bigateza igihombo ibigo by’amashuri kuko iyo ikigo kiguze ibitabo, mu myaka ibiri ibyo bitabo bigahita bikurwa ku isoko bigasimbuzwa ibindi ikigo kiba kibihombeyemo.”

Abafite ibigo by’amashuri yigenga bavuga ko Minisiteri y’Uburezi ikora igenamigambi ku bana bose mu gihugu kandi bakagezwaho ibitabo nk’uko Ministeri y’Ubuzima iyo itegura inkingo z’abana itibanda ku bavukira mu mavuriro ya Leta, ahubwo yita no kubavukira mu bitaro byigenga.

Abafite ibigo byigenga muri Rubavu bavuga ko kwishyira hamwe bizabafasha gukemura ibibazo bahuriyemo ariko bizafasha n’ibigo kongera imbaraga mu kongera ireme batanga mu kwigisha abana.

Mukamwiza Antoinnette avuga ko bagiye kuzajya bategura amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri hamwe no gutegura ibizami bitegura abana barangiza amashuri, ibi bikajyana no gufasha abana gusabana.

Akomeza avuga ko kwishyira hamwe bizatuma bashobora kongerera ubumenyi abarezi mu mahugurwa bakorera hamwe, byongerere ireme abanyeshuri.

Ku bibazo ibigo by’amashuri bitangiranye, Mukamwiza Antoinette avuga ko bamaze kwitegura neza kwakira abanyeshuri. Ngo bamaze gushaka n’abarimu basimbura ab’abanyamahanga batashye ntibagaruke. Icyakora ngo hazajya hahembwa abarimu bakora kuko ubushobozi bwo guhemba abakozi bose butazahita buboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka