U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu gushyigikira abarinzi ba Pariki

Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Igikorwa cyo gushyigikira abarinzi ba pariki mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abarinzi bahuye n’ikibazo cyo guhagarikirwa umushahara, kubera ibikorwa by’ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Abarinzi ba Pariki babarirwa mu bihumbi ku mugabane wa Afurika bakomeje akazi ko kurinda no kwita ku nyamaswa badahembwa, mu gihe henshi mu bihugu byo kuri uyu mugabane ubukerarugendo bwari bwarahagaze kubera guhagarika ingendo no kwirinda kwandura no kwanduza icyorezo cya COVID-19.

Mu Rwanda, abarinzi ba pariki babarirwa mu 110 bavuye muri Pariki y’Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura tariki ya 3 Ukwakira 2020, birutse ibirometero 21 mu kwifatanya n’abandi barinzi ku mugabane wa Afurika.

Igikorwa cyo kwifatanya n’abarinzi ba aariki ku mugabane wa Afurika kirajyana no gutanga inkunga yo kubafasha bivuye mu bigo bitandukanye byita kuri pariki n’ubukerarugendo.

Mu gushyigikira abarinzi ba pariki ku rwego rwa Afurika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, avuga ko ibikorwa byo guhagarika ingendo mu bihugu byagize ingaruka ku bukungu bw’ibihugu cyane mu bukerarugendo, nyamara pariki zakomeje kurindwa no kwita ku nyamaswa.

Agira ati “Abarinzi bakomeje gukorera hamwe mu kwita kuri bagenzi babo bahuye n’ingaruka z’icyorezo, twese hamwe n’abafatanyabikorwa bacu mu kurinda ibidukikije muri pariki za Afurika, twifatanyije n’abarinzi ba pariki bahuye n’ibibazo byatewe n’iki cyorezo”.

Ikigega ‘The Scheinberg Relief Fund’ cyamaze kwemera gutanga miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika agomba guhabwa abarinzi ba pariki ku mugabane wa Afurika, mu gihe ubuvugizi bw’abarinzi buvuga ko hakenewe gukusanywa nibura miliyoni 10 z’amadolari zizafasha abarinzi gusubira mu buzima bwabo nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka