Abanyarwanda 3% baracyabika amafaranga munsi y’umusego
Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, hasozwaga icyumweru cyahariwe Kuzigama, abafite mu nshingano iby’imari bagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 3% bakibika amafaranga yabo munsi y’umusego, mu ihembe, cyangwa ahandi hantu hatazwi ariko mu ngo zabo.
Imibare igaragaza ko nubwo 23% bizigamira ariko batagana ibigo by’imari, bikaba ari ikibazo gikomeye kubera ko iyo habaye ingorane zitandukanye zirimo ibiza cyangwa kwibwa, amafaranga yabo ashobora kugenda mu buryo bw’amaherere.
Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), igaragaza ko muri rusange Abanyarwanda bizigamira mu buryo bwa nyabwo budashobora guteza ibibazo cyangwa igihombo kuri banyiri amafaranga ari 14.4%, mu gihe Leta yihaye intego y’uko mu myaka ine iri imbere, ni ukuvuga muri 2029, Abanyarwanda bizigamira bazaba bageze kuri 25.9%.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, bukorwa buri nyuma y’imyaka ine, bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020.
Ubwo mu Karere ka Ngoma hasorezwaga icyumweru cyahariwe Kuzigama, ku rwego rw’Igihugu, abaturage by’umwihariko abatuye muri ako Karere bashishikarijwe kurushaho kugira umuco wo kuzigama, kuko ari bwo buryo bwiza bushobora kubafasha kwiteza imbere no kugira amasaziro meza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe amabanki n’ibigo by’imari bitari amabanki muri MINECOFIN, Cyrile Hategekimana, yabwiye abatuye i Ngoma ko buri wese agize umuco wo kuzigama, bazagira Igihugu gikomeye kubera ko bazaba bafite ubwizigame buhagije.
Yagize ati “Ubwizigame bwacu nibwo buzavamo igishoro, icyo gishoro ni cyo kizatuma tubona urwunguko rugiturukaho, bizaduteza imbere, bityo tukaba Abanyarwanda bakomeye, batekanye, bigize, tudateze y’uko hari undi uzaza kudufasha kugira ngo tubashe kubaho.”
Yunzemo ati “Tuzi y’uko Umunyarwanda aho ari hose agomba kuba ari Umunyarwanda uhagaze yemye, kandi koko akaba yumva ko ikimutunga cyangwa umuryango we, ari we kigomba guturukaho, tukabona kugera ku gihugu ariko twabanje kubigira ibyacu.”
Umwe mu bacuruzi bo muri ako Karere, Jean Claude Hategekimana, yagaragaje ko yatangiriye ubucuruzi bwe ku mafaranga ibihumbi bine, ariko kubera ko atigeze adohoka ku muco wo kuzigama byamufashije kurushaho kubwagura, kugera ku rwego aba umwe mu bacuruzi bakomeye muri ako Karere.
Ati “Mu 1998 nibwo nakoraga ubwo bucuruzi, ndibuka twagendaga ku bantu bakoraga inzugi, tugakoresha icyo bitaga agakese, nkajya ngenda mfata ibiceri 200 ngashyiramo. Igare rya mbere nariguze ari uko namennye ako gakese. Ndashima y’uko hamwe no kwizigama hari aho navuye hakaba hari n’aho ngeze, iyo urebye Akarere kacu ukareba n’uko twatangiye navuga ko kari ku isonga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yagaragaje ko nubwo Akarere ayoboye ari ak’icyaro ariko bafite aho bahera, kuko bafite ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi biteye imbere kandi bibinjiriza amafaranga ahoraho.
Ati “Ku buryo kwizigamira mu bigo by’ubwishingizi n’ubwiteganyirize byaborohera. Ndakomeza gushishikariza abaturage b’Akarere ka Ngoma gukomeza kugira umuco wo kuzigama, mugana kandi mukoresha serivisi z’imari zinyuranye, iz’ubwishingizi n’ubwiteganyirize n’izindi gahunda, hagamijwe gukomeza gufasha abaturage kugira umuco wo kuzigama no kugira u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’imari.”
Icyumweru cyo kuzigama cyasojwe uyu munsi, cyari cyatangirijwe mu Karere ka Gicumbi tariki 31 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzigama, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Zigama, Shora Imari Wigire”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|