Abanyarwanda bajyana imyaka i Goma bamaze guhomba miliyoni 100Frws

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, bavuga ko bamaze guhoma arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, bahombejwe n’Abanyekongo bari basanzwe bakorana.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi

Uwabonampuze Musa uyobora koperative icuruza imyaka izwi nka ‘KOTIHEZA’ mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu bihe bya COVID-19 Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombye amafaranga menshi.

Uwabonampuze avuga ko bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho bakuraga imyaka mu Mujyi wa Goma cyangwa bakayijyanayo, ariko kugira ngo bakore ubucuruzi neza, bagiranye amasezerano na Koperative zo mu Mujyi wa Goma kugira ngo boroshye ubucuruzi.

Agira ati “Kubera ruswa ziba mu gihugu cya Kongo, twasanze kugirana amasezerano byadufasha, twemeranya ko imyaka ya Koperative y’AbanyeKongo iri mu Rwanda tuyikurikirana nk’iyacu ntigire ikibazo, na bo bemera ko imyaka yacu iri ku butaka bwa Kongo bayikurikirana nk’iyabo”.

Yari amasezerano meza ku mpande zombi kuko byatangaga umutekano ku bicuruzwa, ariko igihe cya COVID-19 kigeze ngo Abanyekongo bahindutse Abanyarwanda.

Agira ati “Aho COVID-19 iziye imipaka igafungwa, ibibazo byaravutse, ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko umucuruzi umwe aherekeza imyaka n’umushoferi bajya muri Kongo bagacuruza bakagaruka, ariko icyorezo cyakomeje kwiyongera, ubuyobozi bwemeza ko umuntu wagendaga aherekeje imyaka ahagarara ahubwo hakagenda umushoferi gusa”.

Abacuruzi bo mu Rwanda babyumvise, bakoze inama bemeza ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 no gukumira ko kiyongera mu Rwanda bahitamo gukorana n’Abanyekongo.

Agira ati “Twahuye n’abacuruzi ba Goma, twumvikana ko umushoferi wo mu Rwanda yazajya abashyira imyaka bakagurisha bakaduha amafaranga nk’uko na bo bafite ibyo bohereza mu Rwanda, twajya tubyakira tugashyira mu bikorwa amasezerano twagiranye”.

Nubwo bagiranye amasezerano, Abanyekongo ntibayubahirije ahubwo bahise bicamo ibice bibiri, kimwe kiza mu Rwanda ikindi kiguma muri Kongo.

Musa avuga ko uko icyorezo cyakomeje kwiyongera byageze n’aho nta muntu wemerewe kuva mu Rwanda, hemezwa ko abashoferi batwara ibicuruzwa ku mupaka bajya mu kato bakageza umuzigo ku mupaka ariko ntibemererwe kwambuka umupaka, umuzigo ugafatwa n’Abanyekongo.

Aha ni ho Abanyarwanda batangiye guhura n’ibihombo kuko Abanyekongo batangiye kwica amasezerano.

Musa agira ati “Abanyarwanda akazi kasigaye ari ako gushaka imyaka bakayijyana ku mupaka, ubundi igatwarwa n’Abanyekongo, ariko iyo umuzigo wageraga muri Kongo umucuruzi waho yatangiraga kuwutesha agaciro”.

Akomeza agira ati “Yatangiraga kuguhamagara akubwira ko ibiciro byagabanutse, ibicuruzwa ibiro bituzuye, ndetse ibicuruzwa byangiritse, ugasanga wowe wohereje umuzigo uhuye n’igihombo utaranacuruza kuko n’ubundi utabigarura mu Rwanda. Ibi na byo byiyongeyeho ko no kukoherereza amafaranga baguhaga atuzuye, ubundi akagukata hamwe no kuburira mu nzira”.

Musa avuga ko Abanyarwanda babaye ibikoresho by’Abanyekongo, aho bazana ibiciruzwa bashyizemo magendu yagera ku mupaka Abanyarwanda babitumije bagahanwa n’ikigo cy’imisoro, kandi nta Munyarwanda wambutse ngo ashyiremo iyo magendu.

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubera COVID-19, abayobozi bashinzwe imisoro n’amahoro hamwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka, bakwiye gufasha abacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa muri Kongo.

Musa ati “Twifuza ko Abanyekongo bajya basorera mu gihugu cyabo ibicuruzwa bazanye mu Rwanda, n’Abanyarwanda bakemererwa gusorera ibicuruzwa batumije muri Kongo bigeze mu Rwanda, kuko byakuraho ibihombo dutezwa n’Abanyekongo bashyira mu bicuruzwa magendu tukabihanirwa, kimwe no gusora umusoro w’igice na byo tukabihanirwa”.

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko COMESA n’inzego zishinzwe ubucuruzi mu Rwanda zahuza zabahuza n’AbanyeKongo, kugira ngo amasezerano yo gukurikirana imyaka mu gihugu akomeze kubahirizwa, kuko byakuraho igihombo Abanyarwanda bahura na cyo, bikaba byatuma n’AbanyeKongo baje gukorera mu Rwanda basubira mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka