Ibiciro bya lisansi na Mazutu byazamutse
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu bitangira gukurikizwa.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa X, RURA yavuze ko ibiciro bishya kuri litiro ya lisansi byageze ku 1989Frw, mu gihe iya mazutu ari 1900Frw, bikazakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye ku tariki 8 Ugushyingo.
Ni ibiciro bigaragazaga ko habayeho izamuka ry’amafaranga 127 kuri litiro ya lisansi, hamwe na 92Frw ku ya Mazutu ugereranyije n’ibiciro biheruka gutangazwa mu mezi abiri ashize.
Muri Nzeri urwo rwego rwari rwatangaje ko litiro ya lisansi izajya igura 1862Frw, mu gihe iya mazutu yari 1808Frw, kugeza saa kumi.
RURA ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange, mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.
Ibiciro bishya bizakomeza gukurikizwa kugeza igihe hazatangarizwa ibindi mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|