Karongi: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amuteye ibuye

Umugore witwa Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umugabo we Kamegeri Joseph amuteye ibuye. Ibyo byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, avuga ko aya makuru yamenyekanye I saa mbiri z’ijoro ku wa 11 Ukwakira 2020, aho Muhawenimana yiyiciye umugabo amuteye ibuye hejuru y’ugutwi, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Ngoma Akagari ka Nyamushishi barimo bataha.

Agira ati “Akimara kurimutera yahise yikubita hasi umugore n’inshoreke bapfaga bahita biruka, abamusanze aryamye mu nzira ni bo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana ku mubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa Muganga yahise ashiramo umwuka”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw’umugabo, naho Muhawenimana wateye ibuye yahise atoroka aracyashakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko uyu muryango wari waragiriwe inama n’inzego zitandukanye, ariko nyakwigendera ntiyabireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye mbabajwe cyn niyo nkuru yinshamugongo gusa ndababaye bikomeye kubura inshuti yanjye nakundaga cyn yari inshuti yanjye akabana mukuruwanjye Koko twabanaga mubuyobozi bwa cooperative yari president wa njye wa ngenzuzi nkaba v/president muri cooperative gusa ndihanganisha abasigaye

Nshimiyimana jpierre yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Mbega ngo Claudine Muhawe ngo arahemuka umuryango mugari w’abanyarwanda agahemukira umugabo abana n’inshoreke nawe atiretse ingaruka bose zirabageraho n’imiryango bivuye ku busambanyi n’ubusinzi byabo bagiye kwicuza.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka