Kigali Fight Night igiye kuba bwa mbere, yitezweho kuzamura iteramakofe
Ku wa 8 Ugushyingo 2025, Zaria Court izakira irushanwa rishya ry’ iteramakofi rya Kigali Fight Night, riteganyijwe guhindura isura y’umukino w’iteramakofe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iri irushanwa ryateguwe na Silverback Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’ Iteramakofi mu Rwanda (RBF), ni ijoro ry’imirwano ryitezwe na benshi, ahateganyijwe ko hazabamo imikino 11 irimo itandatu y’ababigize umwuga n’itanu y’abakinnyi batabigize umwuga, izahuza abakinnyi baturuka mu Rwanda, Nigeria, Tanzania, Gabon, Kenya na RDC, bakina bigendanye n’ibiro byabo, aho imwe mu mikino yo kwitega harimo uwa Jerry (RDC) acakirana na Ally (Tanzania), Hans (Gabon) avakirana na Joseph (Tanzania), ndetse na Frank (Rwanda) na Nelson (Gabon).
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’ iteramakofi mu Rwanda Yannick Noah yatangaje ko imikino ya Kigali Fight Night izajya iba buri mezi atatu kandi intego ari ukuzamura impano z’abaknnyi b’Abanyafurika.
Ati" Nibyo Koko Kigali Fight Night izajya iba buri mezi atatu, ntabwo izaba ngo ihite igenda burundu ahubwo izajya igaruka.Intego nyamukuru ni gufasha abakinnyi bo muri Afurika y’ Iburasirazuba kuzamura urwego rwabo."
Yakomeje asaba Abanyarwanda kuzitabira iyi Kigali Fight Night izatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko bazaboneramo byinshi.
Ati "Turasaba Abanyarwanda bose nk’uko basazwe babikora bashyigikaira abakinnyi ba Basketball, Volleyball, Football n’abandi ko bakwiye kuza gushyigikira abana babo mu mukino w’iteramakofi, kuko bazaryoherwa."
Muri iyi mikino hazakinwa icyiciro cy’abagabo n’abagore, u Rwanda rukazahagararirwa n’umukunnyi umwe, kubera ko ariwe ufite amanota yo kwitabira iri rushanwa.
Silverback Sports isanzwe itegura ibikorwa bya siporo byo ku rwego rwo hejuru, mu gihe Rwanda Boxing Federation ikomeza guteza imbere uyu mukino w’iteramakofe mu gihugu no gukoresha amarushanwa yisumbuye, yerekana u Rwanda nk’igicumbi cya siporo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|