Croix Rouge irateganya gutera ibiti ibihumbi 11 hagamijwe kugabanya ingaruka z’ibiza

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda uratangaza ko ugiye gutera ibiti ibihumbi 11 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza.

Ibyo biti ibihumbi 11 bizaterwa mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bikaba byatangiye tariki ya 13 Ukwakira 2020, ahatewe ibiti 2,100 ku nkengero z’umugezi wa Sebeya, harimo ibiti by’imbuto 100, hatangwa kandagira ukarabe 100 zizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kunoza isuku nk’imwe mu ngamba zo kurwanya COVID-19 no guteza imbere ibikorwa by’isuku.

Pierre Claver Ndimbati, umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza bahura n’abakorerabushake, bakarebera hamwe ibyo bakoze, ariko barwanya ingaruka z’ibiza.

Pierre Claver Ndimbati, umuyobozi muri Croix Rouge y'u Rwanda atera ibiti
Pierre Claver Ndimbati, umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda atera ibiti

Avuga ko kugira ngo izi ngaruka zitaba nyinshi mu Rwanda bahisemo gutera ibiti, bafatanyije n’ubuyobozi ariko bagakora ubukangurambaga bw’uburyo abaturage bazirika amazu mu rwego rwo kwirinda ko amazu agurukanwa n’umuyaga.

Avuga ko bateganyije no gusibura inzira inyurwamo n’abanyamaguru mu mihanda ya kaburimbo izwi nka ‘‘zebra crossing’’ mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko Croix Rouge y’u Rwanda ibafasha cyane mu bikorwa byo kurwanya ingaruka z’ibiza cyane cyane mu Murenge wa Nyundo aho abaturage bangirizwa cyane n’umugezi wa Sebeya.

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko Croix Rouge itabafasha mu biza gusa kuko mu gihe cya COVID-19 yahaye Akarere ibiribwa byagenewe abantu ibihumbi bitanu.

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu, yifatanyije na Croix Rouge mu muganda wo gutera ibiti
Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, yifatanyije na Croix Rouge mu muganda wo gutera ibiti

Yagize ati “Croix Rouge y’u Rwanda idufasha mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Mu kwezi kwa Gicurasi 2020, abaturage bacu bangirijwe na Sebeya, Croix Rouge yarahabaye, mu gihe cya COVID-19 bageneye abaturage babarirwa mu bihumbi bitanu ibyo kurya, n’ubu batanze ibiti byera imbuto birwanya imirire mibi, batanga na kandagira ukarabe zizashyirwa ahahurira abantu benshi.”

Ishimwe avuga ko ubufasha bwa Croix Rouge bufasha Akarere guhindura imibereho y’abaturage kuko ibarura riheruka gukorwa muri 2015 ryagaragaje ko Akarere ka Rubavu gafite abana benshi bafite imirire mibi, hamwe n’abaturage bakennye.

Ati “Turizera ko ibarura ritaha rizagaragaza ko hari icyahindutse bitewe n’ibikorwa turi gushyiramo imbaraga. ”

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bwatangije uburyo bushya bwo gutabara abahuye n’ibiza. Ni uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho nk’uko byari bisanzwe, binyuze mu mushinga uzakoresha miliyari 1 na miliyoni 200 mu mezi 24.

Abakorerabushake ba Croix Rouge batera ibiti
Abakorerabushake ba Croix Rouge batera ibiti

Umushinga wo kwitegura ibiza no guhangana n’ingaruka witwa “Disaster and preparedness” mu cyongereza, watangijwe mu Karere ka Rubavu mu Kwakira 2019, ugomba gukorera mu turere twa Rubavu, Ngororero na Rutsiro, ahakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi, imyuzure, imitingito, inkangu n’inkuba.

Ni umushinga wagombaga kwita ku gukumira ibiza binyuze mu gutera ibiti, gukusanya amakuru no kuyageza ku baturage no kubongera ubushobozi uko birinda ibiza hamwe no gutabara abaturage mu buryo bwihuse hatabaye guhabwa ibikoresho.

Umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza watangijwe mu 1989, Croix-Rouge y’u Rwanda iwizihiza ishyira ingufu mu gukumira ibiza, cyane cyane muri gahunda yayo ishyira imbere kwirinda ibiza bitaraba, ikanashyira ingufu mu kwitegura, abantu bigishwa kugabanya ingaruka z’ibiza.

Zimwe muri kandagirukarabe zatanzwe
Zimwe muri kandagirukarabe zatanzwe
Abakorerabushake basiga irangi muri zebra crossing mu mihanda ya Rubavu
Abakorerabushake basiga irangi muri zebra crossing mu mihanda ya Rubavu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka