Rusizi: Bashyizeho uburyo bunoze bwo kubika umusaruro w’isambaza

Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Hakizimana Madjaliwa, umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburobyi mu Karere ka Rusizi, yasobanuye ko bakora inshingano zo kugura no kugurisha isambaza, kuzongerera agaciro no kongerera ubumenyi abarobyi mu Karere ka Rusizi. Avuga ko bazanye imashini zumisha isambaza, izikora urubura na mashini zitanga ifu bikazafasha gutwara umusaruro no kuwuhunika.

Hakizimana avuga ko imashini bafite zishobora kumisha ibiro 500 by’isambaza ku munsi, kandi isambaza zumishijwe na mashini zimara amezi 9, mu gihe izanikwa ku zuba zitarenza ukwezi.

Avuga ko bitewe n’ababasabye ifu y’isambaza bafite ubushobozi bwo gutunganya nibura ibiro 40 by’ifu y’isambaza ku munsi.

Hakizimana avuga ubu buryo bwo kuzibika neza buzagabanya ibura ry’isambaza ku isoko mu gihe ikiyaga cya Kivu gifunze.

Agira ati "Ubu ni uburyo bwo buzadufasha guhunika umusaruro w’isambaza ntiwangirike, ikindi bizatuma umusaruro utaboneka ari mwinshi ngo ute agaciro kuko imashini zizajya ziwumisha ukorwemo ifu ubikwe ukoreshwe igihe cyose udafite ikibazo."

Abacuruzi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu bavuga ko umusaruro w’isambaza uko ubonetse ari ko ucuruzwa hatabayeho ibikorwa byo kuzumisha no kuzibika igihe kirekire kuko nta buhanga busanzweho bwo kubikora.

Ibi bigira ingaruka ku bakunzi b’isambaza igihe uburobyi bufunze mu kiyaga cya Kivu kuko isambaza zitongera kuboneka ku isoko, n’aho ziboneka zikaba zabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hakizimana Madjaliwa avuga ko uburyo bwo kwanika isambaza bugira ingaruka ku musaruro cyane nk’iyo imvura yaguye.

Zimwe mu mbogamizi bafite zirimo kuba umusaruro w’isambaza uboneka mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke ugurishwa n’abarobyi batabanje kuwugeza ku kigo kiwugenzura ngo unapimwe, undi utamenyekana ukajyanwa mu gihugu cya Congo.

Yongeyeho ko imwe mu mbogamizi ibangamira uburobyi ari abakora ubushimusi bw’isambaza kuko bakoresha imitego itemewe bakangiza isambaza zitarakura kimwe n’izigomba kororoka.

Mu Karere ka Rusizi kabarizwamo koperative eshanu ariko Koperative Tuzamurane ikorera ku kirwa cya Nkombo niyo ibaha umusaruro bigatuma uburyo bwo gutunganya umusaruro mu bihe birambye butagerwaho.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda hari imishinga 3 y’uburobyi mu Karere ka Rubavu, Karongi na Rusizi ariko iza kwegurirwa abikorera ntibayibyaza umusaruro uko bikwiye.

Mukasekuru Mathilde, Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi bw’amafi avuga ko mu Rwanda hatari hasanzwe uburyo bugezweho bwo gutunganya umusaruro w’isambaza ukaba wahunikwa igihe kirekire.

Ibi ni ibikoresho byifashishwa mu kubika neza isambaza
Ibi ni ibikoresho byifashishwa mu kubika neza isambaza

Agira ati "Mu Karere ka Karongi ni ho bagerageza kumisha isambaza ariko na bo ntibafite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro mwinshi. I Rusizi ni ho bashoboye kubona imashini zumisha umusaruro n’izindi ziwukoramo ifu ukaba washobora guhunikwa igihe kirekire. "

Mukasekuru avuga ko ubu buryo bugiye kugabanya icyuho cy’ibura ry’isambaza ku isoko kuko gukora urubura isambaza zitwarwamo bizafasha ko abazikunda ari mbisi bazibona ari mbisi, naho n’abazishaka nk’ifu bakazibona.

Uwizeyimana Cecile, umuyobozi wa gahunda y’Ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko mu Rwanda ku mwaka haboneka umusaruro w’isambaza wa toni ibihumbi 20, ariko kuba zigiye kuzajya zitunganywa bizatuma n’igihe uburobyi bw’isambaza bwafunzwe zizakomeza kuboneka ku isoko.

Ibi ni ibikoresho byifashishwa mu kubika neza isambaza
Ibi ni ibikoresho byifashishwa mu kubika neza isambaza
Izi ni imashini zifashishwa mu gutunganya no kubika neza isambaza
Izi ni imashini zifashishwa mu gutunganya no kubika neza isambaza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikwiye cya kwihutirwa nukurwanya byimazeyo imitego itemewe yangiza amafi mato n’amanini mu kiyaga kimwe no kurwanya abayirobesha mu bigobe aho amafi yororokera bigakorwa kubufatanye n’inzego zose harimo n’iz’umitekano n’izibanze zitibagiranye.

John yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka