Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gufatira ibihano ababyeyi badafasha abana gukurikira amasomo bakabajyana gukora ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu buratangaza ko kubera imvura yaguye tariki ya 10 Kamena 2020 ikanduza imigezi ya Sebeya na Pfunda, byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Gihira ruhagarara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko mu gihe habura ibyumweru bitatu umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 ukarangira, bugeze ku gipimo cya 87% mu kwesa imihigo bwahize muri uwo mwaka.
Ibikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020 byakomye mu nkokora ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Ebola mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu RBC gishinzwe ubuzima Dr. Sabin Sanzimana yatangarije Kigali Today ko hari ibigo bigiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19 bitabaye ngombwa ko ibipimo byafashwe bijya gusuzumirwa i Kigali nk’uko byari bisanzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko ikibazo cy’abahinzi bo mu Rwanda bahingaga mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) bukizi, ariko burimo kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 yashyizwe na Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga imipaka.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buratangaza ko ikigo cya Rugerero cyashyiriweho gupima no gukurikirana abarwayi ba Ebola kigiye gukoreshwa mu gupima icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’uturere duhana imbibi n’uturere twa Rusizi na Rubavu tuvuga ko twashyizeho ingamba zikumira ingendo.
Abatuye mu Burengerazuba bakomeje gusobanurirwa amabwiriza basabwa gukurikiza muri iki gihe, aho abayobozi batanga ibiganiro bifashishije Itangazamakuru, hakaba inzego z’umutekano zifasha abaturage kubahiriza amabwiriza, hakaba hanifashishwa utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 (…)
Kwizera Jean Bosco ufite imyaka 30 y’amavuko yafashwe tariki 5 Kamena 2020 afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu avuga ko arujyanye i Kigali.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo buratangaza ko ku itariki ya 4 Kamena 2020 icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze guhitana abaturage batandatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umwanzuro wo kudafungura ingendo muri aka karere watumye bashyira imbaraga mu gukosora aho kwirinda COVID-19 bitagenda neza.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 2 Kamena 2020, yemereye ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto gusubukura, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko abatuye muri ako Karere bagomba gukaza ingamba mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko habonetse abarwayi bayo mu Karere ka Rusizi.
Abashakashatsi mu birebana n’imiti muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyikirije Minisitiri w’Ubuzima imiti babona yakoreshwa mu kuvura icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, kuwa kane tariki 28 Gicurasi 2020 yatangaje ko gufata imyanzuro kuri COVID-19 bishingira ku cyizere gitangwa n’ibipimo bifatwa kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Karere ka Rubavu byagabanyije amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma bizamura igiciro cyayo.
Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko bishimira kugaruka mu gihugu cyabo.
Mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hafatiwemo imyanzuro yo gufashanya mu guhana amakuru areba abarwayi ba COVID-19 n’abahuye na bo ariko hakarebwa n’uburyo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwakongera gukora, bitabangamiye ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19.
Itsinda ry’intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi Congo (RDC) hamwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye u Rwanda bahuriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, baganira ku bufatanye mu kurandura indwara z’ibyorezo zirimo na COVID-19.
Tariki 1 Kamena 2020 nibwo abatwara Moto mu Rwanda bazemererwa gusubira mu muhanda gutwara abagenzi. Ni nyuma y’amezi arenga abiri bicaye mu rugo barahagaritse gutwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imirimo n’ubuzima bwa benshi ku isi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi Umunyarwanda Kabuga Félicien wafatiwe mu gihugu cy u Bufaransa akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa.
Utugari 32 muri 80 tugize Akarere ka Rubavu ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 twashyikirijwe murandasi ya 4G, dusabwa kuyifashisha mu kunoza no kwihutisha serivisi.
Ganza Chritian ari mu maboko y’Ubushinjacyaha nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ashaka guhindura nimero ya telefone ya Habarurema Donat ngo ajye ayikoresha muri gahunda ze.
Kuva tariki 17 Gicurasi 2020 abatuye Umujyi wa Goma bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubahoneka nyuma y’igihe abari barwaye bakize.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwashyizeho ingamba zikumira COVID-19 nyuma yo kubona abarwayi bashya 7 mu Mujyi wa Goma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
Abatunze ibinyabiziga mu Karere ka Rutsiro bakiriye neza inkuru ya sitasiyo ya lisansi yahatangijwe kuko baruhutse umutwaro wo kujya kuyishaka mu Turere twa Karongi na Rubavu.