• MC Alice yasusurukije abantu.

    Kinyaga Awards yerekanye ko hakiri impano zishibuka mu muziki

    Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri ako karere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.



  • Nyuma yo kwigishwa imyuga bahawe impamyabushobozi.

    Rusizi: Bahoze ari mayibobo none bahawe impamyabushobozi

    Abahungu bahoze ari mayibobo n’abakobwa bahoze mu buraya mu mujyi wa Rusizi 18 bahawe impamyabushobozi zitandukanye mu myuga bamazemo iminsi biga, izabafasha guhinduka abantu bazima bafite ejo heza hazaza.



  • Bayihiki avuga ko ibibazo byatewe n

    Rusizi: Akarere kahagurukiye ibibazo bigaragara muri MUSA

    Abayobozi b’utugari n’abacungamutungo b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) barasabwa guhindura imikorere no kuzamura igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kikava kuri 70% kikagera ku 100 % mu byumweru bibiri biri imbere.



  • Iyi mitego yatwikiwe imbere y

    Rusizi: Hangijwe imitego ya Kaningini ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 37

    Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu n’abakunzi b’isambaza baramaganira kure imitego itemewe ya Kaningini igira uruhare runini mu kwangiza umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu gitunze benshi mu karere ka Rusizi.



  • Abapadiri basabira imigisha abatanze imbabazi n

    Paroisse Gatulika ya Mushaka yunze abandi Banyarwanda 13

    Mu gikorwa ngaruka mwaka cya paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, ku wa 23/11/2014, yerekanye abagarukiramana 13 bemeye kandi bagasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.



  • Nyamasheke: Nyuma yo gushinjwa kwica umwana yibyariye agiye kugezwa imbere y’ubutabera

    Umugabo witwa Ntakibagira Léopord wo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo mu Kagari ka Kibogora agiye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma yo gushinjwa kugira uruhare rwo kwica umwana yibyariye wari ufite amezi 6 amuhaye aside.



  • Nyuma y

    Rusizi: Abavuzi ba magendu bakomeje kwangiza abana babaca ibirimi

    Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge ya Butare, Gikundamvura, Bugarama, Muganza na Nyakabuye ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, barasabwa guhindura imyumvire yabo birinda kujya gucisha abana ibirimi kuri ba magendo.



  • Bamwe mu bashinzwe serivisi z

    Rusizi: Baratungwa agatoki ku micungire mibi y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

    Nyuma y’aho akarere ka Rusizi gakomeje kugaragaza ko ariko gafite imyenda myinshi y’ubwisungane mu kwivuza mu ntara yose y’iburengerazuba kandi ariko gafite ubukungu bufatika muri iyo ntara, byatumye abashinzwe ubugenzuzi mu bijyanye n’amafaranga ku rwego rw’intara y’iburengerazuba boherezwa muri ako karere kugira ngo (…)



  • Nyirampakaniye arera aba bana bombi ntacyo bapfana kubera umutima w

    Rusizi: Umubyeyi yareze abana badafitanye isano bituma bagenzi be bamwigiraho

    Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi arashimirwa umutima w’impuhwe yagize nyuma yo gufata abana babiri b’impinja bari batawe n’ababyeyi babo bakimara kuvuka bakabura ababarera.



  • Aba bagabo bari gusoma ku ntango idakorwaho na buri wese nyuma yo kwiyunga.

    Rusizi: Hashyizweho intango idakorwaho na buri wese

    Muri gahunda yo gukomeza gushimangira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, mu Murenge wa Nzahaha hashizweho intango y’umuco nyarwanda idakorwaho n’umuntu ubonetse wese. Iyo ntango ni inzoga y’umwimerere iri mu kabindi inyobwaho n’abamaze gutera intabwe mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge gusa.



  • Rusizi: Mu gihe basabwa kwishyura Inka y’umuturage yibwe indi yaburiwe irengero

    Nyuma y’aho umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, mu nama y’umutekano yaguye yabaye mu byumweru bibiri bishize, yasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke gushaka uburyo bwishyura inka y’umuturage yari yibwe mu gihe kitarenze ukwezi, kuwa 17/11/2014 inka y’undi muturage witwa Akimana Jean Pierre nayo yibwe n’abantu (…)



  • Akagari ka Kigenge kamaze kwibwa amabendera inshuro enye.

    Rusizi: Ibendera rya kane ryibwe n’abantu bataramenyekana mu Kagari ka Kigenge

    Mu Kagari ka Kigenge ko mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 17/11/2014, hongeye kwibwa Ibendera n’abantu bataramenyekana. Ni ku nshuro ya kane ako kagari kibwa ibendera ry’igihugu ababikora bakaburirwa irengero.



  • Abakora mu nzego z

    Rusizi: Sena irashima intambwe yatewe mu guha abaturage ubutabera bishimira

    Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda irashima intambwe inzego z’ubutabera zikorera mu karere ka Rusizi zimaze gutera mu guha abaturage ubutabera bubakwiriye kuko nta bibazo byinshi by’imanza bigisiragiza abaturage bikigaragara.



  • Kinyaga Award izitabirwa n

    Bagiye gutoranya umuhanzi uhiga abandi mu gukundwa muri “Kinyaga award”

    Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka Rusizi (…)



  • Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rusizi asaba abanyamuryango guhindura imikorere bagatanga umusaruro basabwa.

    Rusizi: Abadatanga umusaruro basabwa ngo basubiza igihugu inyuma

    Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Rusizi barasabwa kuzuza inshingano batorewe bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe, ibyo kandi bikajyana no kubashakira imibereho myiza binyuze mu nzira zitandukanye zaba izo kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo n’ibindi.



  • Rusizi:Umudugudu wa Njambwe wasimbutswe mu byiciro by’ubudehe

    Abaturage bo mu mudugudu wa Njambwe mu kagari ka Murambi ho mu karere ka Rusizi bamaze imyaka ibiri bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba batabona inkunga bagenerwa na leta itangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko umudugudu wabo wasimbutswe.



  • Rusizi: Umuturage yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

    Umugabo witwa Nsengamungu w’imyaka 43 wo mu Kagari ka Kabakobwa mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi yagwiriwe n’ikirombe kuwa 11/11/2014 ari gucukura amabuye yo kubaka amazu mu isambu ye ahita yitaba Imana.



  • Imvura yangije imyaka y

    Nzahaha: Ngo bashobora guhura n’inzara kubera ibiza

    Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baravugavko mu mezi atatu ari imbere bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara kubera ko urutoki rwari rubatunze n’imyumbati bari biteguye gusarura byangijwe n’ibiza biherutse kubibasira.



  • Batinze gutaha kubera kutagira amakuru nyayo no kubura inzira ibacyura.

    Rusizi: Abanyarwanda 25 batahutse havumburwamo 5 biyoberanyije

    Mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, ku wa 11/11/2014, hageze abanyarwanda 25 batahutse bava muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.



  • Rusizi: Abana 200 bagarutse mu ishuri kubera kugaburirwa

    Uburyo bwo kwita ku bana bagaburirwa ku bigo by’amashuri bigaho bwatumye muri uyu mwaka w’amashuri urangiye abana bagera kuri 200 bo ku ishuri ribanza rya Mihabura riri mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaruka mu ishuri, mu gihe abagera kuri uwo mubare buri mwaka bataga ishuri bakajya kwirirwa (…)



  • Rurihose na Mirindi biyunze na Rwabudara (uhagaze hagati yabo).

    Rusizi: Bibukijwe kwamagana abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda

    Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwamagana abakomoka muri ako karere bagikora politiki igamije gusenya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



  • Abaturage bo ku Nkombo ntibarumva neza kuboneza urubyaro.

    Nkombo: Abagore barashinja abagabo kukitabira kuboneza urubyaro

    Abagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusisi baravuga ko abagabo babo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bagenda babyara abana hirya no hino kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.



  • Rusizi: Bari bamujyanye kumusuzuma ngo barebe icyamwishe basanga akiri muzima

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bari bajyanye umuntu ku bitaro ngo akorerwe isuzuma (Autopsy) muganga agaragaze icyamwishe babone kumushyingura, batungurwa no gusanga akiri muzima.



  • Abakozi ba KCB bifatanyije n

    Nkombo: KCB yoroje abaturage amatungo magufi

    Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, tariki 08/11/2014, borojwe ihene 30 na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KBC) muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.



  • Rusizi: Yakubitswe n’inkuba ahunga imvura ahita yitaba Imana

    Umusore witwa Singuranayo Enock, w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi yakubiswe n’inkuba kuwa 08/11/2014 ahita yitaba Imana.



  • Rusizi: Kuganira n’abashinzwe imisoro n’amahoro bifasha abacuruzi kunoza akazi kabo

    Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Rusizi baravuga ko guhura n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bakaganira bibafasha gusobanukirwa neza gahunda y’imikorere n’imikoranire hagati yabo n’icyo kigo, bikabarinda kutubahiriza igihe cyo gusora kuko hari igihe bacibwa amande biturutse ku kudasobanukirwa neza uburyo (…)



  • Abagize ihuriro ry

    Rusizi: Kwihuza kw’abakoze Jenoside n’abayirokotse byabateje imbere

    Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi baravuga ko amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho agamije guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe muri aka Karere, yatumye bose bitera indi ntabwe nziza mumibanire yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Rusizi: DASSO barashinjwa kwivanga mu kazi katabareba

    Bamwe mu bayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi baravuga ko abagize DASSO bivanga bakirirwa bajya mubaturage gukemura ibibazo bitari mu nshingano zabo bagata akazi kabo bwite ko gucunga umutekano.



  • Rusizi: Nyuma yo gukekwaho amarozi yaburiwe irengero none ubuyobozi burasabwa kumushaka

    Hashize ukwezi kose umuturage witwa Ntamuturano Reverien wo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yaraburiwe irengero we n’urugo rwe rwose, intandaro yo kubura kw’abo baturage ngo ni uko uwo mugabo yahigwaga n’abaturage bashaka kumwica bamuziza ko abaroga akabateza inzuki zikabakura mu mirima bagiye guhinga.



  • Umuyobozi w

    Rusizi: Inka izongera kwibwa izajya yishuzwa abaraye irondo

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar aratangaza ko hafashwe ingamba ko inka izajya yibwa abaraye irondo iryo joro bose bazajya bafatanya kuyishyura mu rwego rwo gukumira ubwo bujura.



Izindi nkuru: