Rusizi: Yakubitswe n’inkuba ahunga imvura ahita yitaba Imana

Umusore witwa Singuranayo Enock, w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi yakubiswe n’inkuba kuwa 08/11/2014 ahita yitaba Imana.

Uyu musore yari kumwe na Nyina, Ntambabazi Olive mu murima bari kubagara ikawa ni uko imvura itangiye kugwa basubika akazi bajya kugama.

Ntambabazi avuga ko bagiye kugama we n’umuhugu we bageze mu nzira Singuranayo asa nusigaye inyuma gato ari nabwo inkuba yahise ikubita cyane, gusa uyu mukecuru ntiyamenye icyo ikubise.

Nyuma y’umwanya utari muto yabonye umuhuguwe atari guhinguka ku mazu ngo yugame imvura kandi ariyo yari ibakuye mu murima bituma agira impungenge zo kujya kureba icyatumye atinda mu nzira, akigera imbere gato ngo atungurwa no kubona umuhugu we aryamye hasi ariko amugezeho asanga umwuka waheze.
Umurambo wa Nyakwigendera watoraguwe watobotse ibirenge ndetse yanahiye umubiri wose.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gikundamvura, Mutabazi Charles, mu butumwa atanga, asaba abaturage kujya bajya kugama imvura itaragwa birinda gukora imirimo mu gihe babona imvura iri kugwa.

Ikindi kandi mu bihe by’imvura abaturage basabwe kwirinda kujya bugama munsi y’ibiti no kwegera ahantu hari ibidendezi by’amazi kuko hashobora guteza impanuka za hato na hato zivuye ku nkuba.

Umurambo wa Singuranayo washyinguwe ku cyumweru tariki ya 09/10/2014.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka