Rusizi: Umuturage yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana
Umugabo witwa Nsengamungu w’imyaka 43 wo mu Kagari ka Kabakobwa mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi yagwiriwe n’ikirombe kuwa 11/11/2014 ari gucukura amabuye yo kubaka amazu mu isambu ye ahita yitaba Imana.
Iyi nkuru y’akababaro yamenywe bwa mbere n’umugore wa Nyakwigendera Mukarukaka Drocella, dore ko yari ari guhinga haruguru ye, amushyiriye ifunguro rya kumanywa, avuga ko akimara kubona ikirombe cyaguye hejuru y’umugabo we yabaye nk’ukubitse n’inkuba ahita ahuruza abaturanyi kugira ngo bamutabare.
Bamwe mu baturage baturanye na Nyakwigendera bakimara kumva amakuru ya mugenzi wabo birutse bajya aho iyo mpanuka yabereye ariko basanga yarangije gushiramo umwuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Uwambaje Aimée Sandrine avuga ko batari bazi ko uwo muturage yacukuraga mu isambuye aha akaba asaba abaturage kwirinda kongera gucukura bitemewe n’amategeko, akavuga ko nta hantu na hamwe hemerewe gucukurwa muri uyu murenge, n’uwashaka kubikora yabisabira uburenganzira kugira ngo bikorwe hubahirijwe amategeko.
Nsengamungu ngo yari amaze imyaka igera ku 10 akora umurimo wo gucukura amabuye yo kubaka amazu ari nawo wari umutunze. Muri ubwo bucukuzi yakoreshaga abakozi bakamufasha ariko ubwo ikirombe cyamugwiraga ngo nta bandi bari bari kumwe yacukuraga wenyine.
Umugore wa Nyakwigendera, nyuma y’ibyago bahuye nabyo, asaba abandi baturage kwirinda kujya gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akavuga ko agiye gukumira uwo ariwe wese waza gucukura mu isambu yaguyemo umugabo we.
Mu bundi butumwa aba baturage bahabwa ni uko bajya batanga amakuru mu gihe babonye ko hari ibibangamira umutekano aho batuye bikaba byahitana abantu nk’uko byagendekeye mugenzi wabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|