Nkombo: KCB yoroje abaturage amatungo magufi
Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, tariki 08/11/2014, borojwe ihene 30 na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KBC) muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.
Bazimaziki Jean ni umwe mu bahawe ihene avuga ko ubutaka bwa Nkombo budashobora kwera nta gafumbire ushyizemo aho aboneye itungo atangaza ko ngo azaribyaza umusaruro kuburyo ubutaka yahingaga buzatanga umusaruro bityo akabona ibimutunga.

Umucungamutungo wa KCB ishami rya Rusizi, Kabananiye Jean Claude, avuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka muri iyo banki aho muri uyu mwaka bakigeneye abaturage bo mu murenge wa Nkombo nyuma yo kubona ko abaturage baho bakennye kurusha abandi mu karere ka Rusizi.
Umurenge wa Nkombo ufite ikibazo cy’ubutaka butera ugereranyije n’indi mirenge aho abaturage baho batunzwe n’umwuga w’uburobyi bukomoka mu kiyaga cya kivu kandi kikaba kitagitanga umusaruro bitewe n’ibihe bigenda bihindagurika.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nkombo, Akimana Marie Solange, avuga ko iki ari igikorwa cyiza kizabafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage bityo akaba asaba aba baturage kuzabyaza umusaruro aya matungo bahawe aho yanashimiye KCB yaboroje.
Aba baturage kandi basabwe gufata aya matungo neza bakazoroza bagenzi babo mu gihe azaba abyaye.

Umucungamutubngo wa KCB ishami rya Rusizi avuga ko iki gikorwa cyatwaye amafaranga miliyoni imwe n’igice kikaba cyabimburiwe n’umuganda udasanzwe aho abaturage bo muri uwo murenge bifatanyije na KCB kurwanya isuri yisuka mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiy ko ibigo bigiye bikomakomeye mu Rwanda bijya bigira igihe runaka bikegera abantu nkaba baciye bugufi bakabafasha kuko ejo ejobundi nibo baba abakiliya babo kandi bimena, iyi ni intambwe ishimishije
Is it KBC or KCB Kenya Comercial Bank?
turashimira KCB yatanze ubufasha kuri aba batishoboye kandi tubasaba kuba kufata neza aya matungo bahawe bityo akazabagirira akamaro mu minsi izaza