Kinyaga Awards yerekanye ko hakiri impano zishibuka mu muziki

Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri ako karere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abahanzi icumi: ufite nomero 1 ni Dig Dog, nomero ya 2 Jaguar Unit, nomero ya 3 ni king peace, nomero ya 4 Master P, Nomero ya 5 Nduwimana Jean Paul, nomero ya 6 P2 sean Jon, Nomero ya 7 Real Kings, Nomero ya 8 sister Line, nomero ya 9 Uncle-G, nomero ya 10 Vaya System.

Aba abahanzi bose batangiye kwiyereka abakunzi babo mu ndirimbo zabo ubundi bakabasaba kubajya inyuma kugira ngo barebe ko bazegukana igihembo gikomeye kizahabwa umuhanzi wa mbere uzaba yagize amanota menshi.

Abahanzi bahatanira "Kinyaga Awards".
Abahanzi bahatanira "Kinyaga Awards".

Tariki 27/11/2014, abahanzi 9 biyeretse abaturage bo mu Bugarama mu karere ka Rusizi, byari biteganyijwe ko abahanzi baza kuba ari icumi ariko umwe aza kuvuga ko atakibonetse bitewe na gahunda zitunguranye yari afite mu mujyi wa Kigali.

Ku isaha ya saa cyenda nibwo ibirori byari bitangiye hari abantu benshi , umushyushyarugamba yari A Alice na Lolo , umuhanzi wabimburiye abandi akaba yarabaye Uncle g, n’abandi bagenda bashimisha abafana babo basoreza ku witwa Real Kings. Nyuma yo kwiyereka abakunzi babo abahanzi hafi ya bose bemeza ko igikombe bazagitwara bakurikije uko babibonye.

Abantu benshi baje kureba abahanzi bahatana muri "Kinyaga Awards".
Abantu benshi baje kureba abahanzi bahatana muri "Kinyaga Awards".

Umuhanzi P2 Sean Jon uzwi nka Princess, umukobwa ukiri muto umwe mu bashimishije abantu muri iri rushanwa kubera ukuntu azi kubyina, avuga ko yabonye ko bikomeye ariko kandi ko yiteguye gutsinda akaba umwami w’abandi bahanzi ba Kinyaga babyiruka.

Agira ati “nabonye ko turi guhatana n’abantu bakomeye kandi bazi ibyo bashaka gusa ndizera ko uko nabikoze uyu munsi nzarushaho kandi nkegukana igikombe cya mbere”.

Umuhanzi P2 Sean Jon aririmba.
Umuhanzi P2 Sean Jon aririmba.

Umwe mu bateguye iri rushanwa, Tuyisenge Jean Bosco ufite inzu y’umuziki ya Boston Pro, avuga ko yashimishijwe n’uburyo byatangiye bifite ubushyuhe kandi byitabirwa n’abantu benshi, akavuga ko byerekanye ko bizatera imbere cyane kandi bikarangira koko habonetse abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.

Yagize ati “birashimishije intera abahanzi ba hano bari gutera turizera ko uko iminsi izagenda iza bizarushaho gushyuha cyane kandi bikagenda neza”.

Muri iri rushanwa rya “Kinyaga Award” abafana bazabasha kwitorera abahanzi bakunda bakoresheje Tigo, MTN ndetse na Airtel bakazajya bohereza ijambo “vote” ugasiga akanya ukandika nomero y’umuhanzi ukohereza kuri 5000.

Kugeza ubu ntiharamenyeka igihembo kizahabwa abazarusha abandi kuko abateguye iryo rushanwa bataramenya neza amafaranga bazakura mu baterankunga.

MC Alice yasusurukije abantu.
MC Alice yasusurukije abantu.

Akana nkemurampaka kazatanga amanota kuri 60%, amanota y’abafana agire 40%.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomereza mu Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu mpera z’icyumweru gitaha n’ahandi, bikazarangira ku itariki ya 25 Ukuboza 2014.

Gukora iki gikorwa cya Kinyaga Award byatewe inkunga na Boston Pro, ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Akarere ka Nyamasheke, Café de l’Ouest ndetse n’uruganda rukora imitobe rwitwa Agasaro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka