Rusizi: Mu gihe basabwa kwishyura Inka y’umuturage yibwe indi yaburiwe irengero
Nyuma y’aho umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, mu nama y’umutekano yaguye yabaye mu byumweru bibiri bishize, yasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke gushaka uburyo bwishyura inka y’umuturage yari yibwe mu gihe kitarenze ukwezi, kuwa 17/11/2014 inka y’undi muturage witwa Akimana Jean Pierre nayo yibwe n’abantu bataramenyekana.
Muri rusange ikibazo cy’ubujura bw’inka kigaragara mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi akaba ari muri urwo rwego mu nama y’umutekano yaguye hafashwe ingamba ko inka izongera kwibwa izajya yishyurwa n’abaraye irondo bafatanyije n’abaturage baho yibiwe hagamijwe gushya ubwo bujura.
Umuyobozi w’umurenge wa Giheke ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo, Mukarungwiza Chantal yatangarije Kigali today ko iyo nka y’umuturage yaburiwe irengero ikuwe mu kiraro, bakaba bagerageje kuyishakisha bakayibura.
Ni mu gihe n’indi bishyuzwa nayo itaraboneka bivuga ko zombi zigomba kwishyurwa hagendewe ku myanzuyo yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere.
Ubwo uwo mwanzuro wafatwaga, Mukarugwiza yagaragaje ikibazo cy’uko bitoroshye kumvisha abaturage batagize uruhare mu kwiba inka kuyishyura aha akaba afite impungenge ko uwo mwanzuro utazorohera abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kamembe barimo Uzabakiriho Malachie bavuga ko nabo batorohewe cyane cyane muri iyi minsi isatira iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, aho ngo nta muntu ukigendana akantu mu ntoki kubera gutinya ko bakamushikuza dore ko muri iki cyumweru gishize abajura bacunze umuzungu bakamwambura mudasobwa ye aho bivugwa ko ngo yatanze amadorari 300 bakabona kuyimugarurira.
Bimwe mu bigaragazwa nk’impamvu z’ubujura butandukanye bukomeje kugaragara muri aka karere ngo ni uburangare bw’abantu batagikora amarondo neza bityo bigatuma abajura babaca murihumye bakikorera ibyo bashaka, akaba arinaho hashingiwe hafatwa imwanzuro w’uko ibizajya byibwa bizajya byishyurwa n’abaraye irondo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|