Rusizi: Bari bamujyanye kumusuzuma ngo barebe icyamwishe basanga akiri muzima

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bari bajyanye umuntu ku bitaro ngo akorerwe isuzuma (Autopsy) muganga agaragaze icyamwishe babone kumushyingura, batungurwa no gusanga akiri muzima.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa 08/11/2014 nibwo umugore witwa Akabera Bellancila w’imyaka 55 yakubiswe n’inkuba umuryango we ndetse n’abayobozi bamubonye bavuga ko yitabye Imana kuko babonaga atagihumeka.

Inshuti n’abavandimwe b’uwo mugore bari barize barihanagura ndetse bari bategereje umuhango wo gushyigura gusa, kuva ubwo uyu mugore yakubitwaga n’inkuba tariki ya 8/11/2014 kugeza mu gitondo tariki ya 09/11/2014, abamubonaga bose bari bazi ko ari umurambo kuko babonaga adatera akuka.

Inzego z’ubuyobozi bw’akarere zitandukanye nazo zari zamenyeshejwe ko uwo mukecuru yarangije kwitaba Imana akubitswe n’inkuba, ku buryo icyari gitegerejwe ari ukujyana umurambo ku bitaro bya Mibirizi kugira ngo bemeze neza icyamwishe.

Habyarimana Edouard, umugabo w’uyu mugore avuga ko bari bari kumwe n’umugore we mu nzu ariko we agasohoka gato imvura iri kugwa, mu mwanya muto nibwo inkuba yakubise agarutse yiruka asanga yahitanye umugore we niko guhita atabaza abaturanyi be, icyakora nabo bahagera ngo babonaga ari umurambo wibereye aho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo buvuga ko bwabujije ba nyiri umuntu kumushyingura batabanje kumugeza kwa muganga ngo bemeze neza ko yavuyemo umwuka ndetse n’icyaba cyamuhitanye.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 09/11/2014, ubwo abantu bari bagiye guterura uwo mugore ngo bamujyane mu bitaro bya Mibirizi batunguwe no kumva ari guhumeka barikanga cyane, bahita bavuga ko umuntu akiri muzima batangira kureba uko bamuzanzamura kugira ngo agarure agatege.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarezo, Murenzi Jean Marie Leonard avuga ko nyuma yo gusaba ko uwo mugore ajyanywa mu bitaro ngo akorerwe isuzuma ngo nabo batunguwe n’inkuru ze babwiwe ko ari muzima kandi akaba atigeze ajyanywa kwa muganga, yemeza ko uwo mugore kugeza ubu ari muzima kandi ari kuganira nta kibazo.

Mu butumwa umuyobozi w’umurenge wa Nyakarenzo atanga ni uko abantu bakwirinda kujya gushyingura umuntu ibitaro bitaremeza neza ko yitabye imana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo mukecur yaragy gushyingurwa ar muzima koko? ndumv dukwiy hubanz gushishoza mber yo gushyira mu bikorwa

MUNEZERO ALINE yanditse ku itariki ya: 30-11-2014  →  Musubize

birashoboka ko hari abantu benshi bashyingurwa batarapfa rwose, leta yareba uburyo ki umuntu usankuwapfuye bajya babanza gutegereza nibura nkigihe runaka abaganga bakabanza bakamusuzuma kandi bakemeza ko yapfuye buriya ibyo kuvuga ngo umuntu yitsamuye nuko aba atarapfa nyine...

philadelphie yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Arikose ubwosabarozi? Ok bagebabajyanakwamuganga

harindintwari eric yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka