Nzahaha: Ngo bashobora guhura n’inzara kubera ibiza

Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baravugavko mu mezi atatu ari imbere bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara kubera ko urutoki rwari rubatunze n’imyumbati bari biteguye gusarura byangijwe n’ibiza biherutse kubibasira.

Tariki 09/10/ 2014 imvura yiganjemo inkubi y’umuyaga n’urubura rwinshi byibasiye umurenge wa Nzahaha isenya amazu inangiza n’imyaka myinshi y’abaturage bari biteze gusarura irimo urutoki, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.

Bamwe mu bo twaganiriye ni abo mu kagari ka Nyenji barimo Mukezangango Vianney na Uzamukunda baravu ga ko iyo myaka yapfuye kuburyo uhageze wese ahita abona ko bugarijwe n’inzara.

Imvura yangije imyaka y'abaturage mu murenge wa Nzahaha.
Imvura yangije imyaka y’abaturage mu murenge wa Nzahaha.

Muri abo baturage ngo harimo abari basanzwe ari abakene nk’uko bagenzi babo babivuze, ikindi kibazo bavuga ko bahuye nacyo ni icyo kubura imbuto ihagije yo kongera gutera kuko izo bari bateye zangijwe n’iyo mvura ndetse n’ifumbire kuko ubutaka bwera bwatwawe n’isuri uwo munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Nyirangendahimana Mathilde, avuga ko bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ikibazo abaturage bahuye nacyo ariko ngo mu gihe hataragira icyo babafasha ngo baba bishakamo ibisubizo bakareka kwizera ubufasha.

Aba baturage bahuye n’ibiza bifuza ko ubuyobozi bw’abageraho nubwo hashize iminsi barahuye n’ibiza ntibatabarwe ngo barebe nibura uko ibyabo byangijwe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka